Kubungabunga ubutaka n’uburumbuke mu buhinzi bw’umwimerere, inzira si ndende. Wowe ushaka kubikora, banza wite ku butaka bwawe uburinde isuri nk’uko bikwiye. Kora kandi ku buryo wongera imborera mu butaka bwawe ndetse unakoreshe intungagihingwa hakoreshejwe ifumbire mpinduramiterere nk’ishwagara n’ibindi byabugenewe. Hanyuma kandi ujye ukoresha uko ushoboye ubutaka bwawe buhore butwikiriye ubusasire aho bikenewe kandi uhinge ibihingwa bitwikira uutaka hagati y’ibitanga umusaruro. Ongera imbaragaa mu guhinga ibihingwa bitanga ifumbire rwatsi n’ibitanga azoti, kuko bizatuma imborera yiyongera mu butaka.
Ikindi kandi ntuzibagirwe kuhiira mu gihe bikenewe kuko nabyo byongeera amazi mu butaka.
Impuguro mwaduhaye ningirakamaro Kuhira imyaka kandi tugakomeza nogukoresha ifumbire yimborera
Turabashimiye peeee lmana ibahe umugisha
Impuguro mwaduhaye ningirakamaro Kuhira imyaka kandi tugakomeza nogukoresha ifumbire yimborera
Turabashimiye peeee lmana ibahe umugisha,Karemera akagwa kagiye kumwibagiza icyamuzanye, kbs
Ubutaka nukubusigasira kugirango tubungabunge uburumbuke bwubutaka
Greetings! Very useful advice within this article! It is the little changes that produce the most significant changes. Thanks for sharing!