Huye: Kwibumbira mu matsinda byabahinduriye ubuzima

Abibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kuguriza, mu kagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu, mu karere ka Huye bavuga ko byabafashije kwiteza imbere. 

Iyi miryango igera kuri 620 itishoboye yo mu Murenge wa Gishamvu, ivuga ko nyuma y’umwaka bakorera hamwe mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya babona bibaganisha ku kuva mu Kiciro cy’abakennye baterwa inkunga.

Hagati yabo barafashanya bahereye ku batishoboye kurusha abandi. Mu gikorwa cyo kugaragaza ibyo bamaze kugeraho cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukuboza, aba baturage bamuritse umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kijyambere, n’ubukorikori.

Nyuma bamwe muri bo bahawe ibikoresho nk’amabati yo gusakara ubwiherero mu rwego rwo kugira isuku.

Ngendahimana Saveri umwe muri aba baturage, avuga isakaro yahawe
rimufasha kwita ku isuku y’ubwiherero bwe bwahoraga buhomoka kubera imvura.

Ngirente Eugenie na bagenzi be bavuga ko kwibumbira mu matsinda byabafashije kwizigama bakibonera ubwabo icyo akenera  batagize uwo basaba.