Itorero ku Mudugudu riraza gukemura ibibazo byugarije umuryango

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Commissioner General Emmanuel Gasana avuga ko Itorero ryazanywe ku rwego rw’Umudugudu rizagarura indangagaciro z’umuco mu rubyiruko n’abakuru ndetse abaririmo bazajya bafata umwanya wo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

Guverineri Gasana niwe watangije Itorero ku Mudugudu mu karere ka Kamonyi, avuga ko iri torero rizita ku bibazo by’imibereho n’imibanire binyuranye nko; kwita ku burere bw’abana, kwita ku babyeyi batwite, kuganirizwa ku ndangagaciro z’umuco n’ibindi…

Avuga ko biteze cyane umusaruro n’impinduka bizazanwa n’Itorero ku Mudugudu kandi bazajya bakurikirana inyigisho zitangwa.

Ati “Iri Torero ni ishingiro ikubiyemo gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gusigasira ubumwe bwacu, ndetse rizakumira n’ibyaha.”

Abaturage bakuru bakurikiranye ibiganiro bitangiza Itoreroku Mudugudu hano bemeza ko hari ibibazo byakemurirwaga mu Itorero rya kera kuko abato bakuranaga Indangagaciro zikwiriye batojwe n’Itorero.

Basanga Itorero rigaruwe ku Mudugudu rikwiye kwibanda ku bibazo by’uburere mu bana, gukumira inda ziterwa abangavu no kurwanya amakimbirane mu ngo.

Zigira Joseph  Umuyobozi  Mukuru w’Ikigo gitorezwamo umuco w’Ubutore  cya Nkumba avuga ko iri Itorero rizakemura n’ibibazo by’imirire mibi n’indwara zikunze kwibasira abana kuberako ababyeyi bazatozwa uko bakwiye kubikemura no kubyirinda