RDF izanye uburyo bushya bwo kuvura Cancer…N’aba ‘mutuelle’ bazakirwa

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buratangaza ko muri Mutarama 2019 mu bitaro bikuru bya Gisirikare by’i Kanombe hazatangizwa ikigo kizajya kita ku barwayi ba Cancer gikoresheje uburyo bwa radiotherapy butamenyerewe mu kuvura iyi ndwara mu Rwanda. Iki kigo kizajya cyakira abakoresha ubwishingizi butandukanye burimo n’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

Lt Col Pacifique Mugenzi uzayobora iki kigo avuga ko ibitaro bya Gisikirikare (RMH/Rwanda Military Hospital) byamaze kwitegura gutanga iyi serivisi izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Uko bihagaze twarangije kwitegura ku bijyanye n’inyubako n’ibikoresho, sinshidikanya ko mu ntangiro za Mutarama 2019 tuzatangira gukora, uyu munsi ndamutse nakiriye umurwayi namuvura.”

Lt Col Mugenzi uvuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi, avuga ko kitezweho kugabanya umubare w’abajyaga kwivuza cancer mu mahanga kuko kizajya gitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Avuga ko umubare w’abarwara iyi ndwara ukomeje kuzamuka bityo ko iki kigo kiziye igihe kuko kizajya gikoresha uburyo budasanzwe bukoreshwa mu Rwanda.

Iki kigo kizakoresha uburyo bwa ‘radiotherapy’ bwatunganyijwe mu buryo bwa gihanga mu kuvura Cancer buzwi nka TrueBeam linear accelerator.

Ati “Kizatanga ubuvuzi bwihariye ku barwayi ba cancer, iki kigo ni amahirwe adasanzwe, kizaba kiri ku rwego rw’akarere kikazajya gitanga serivisi ku bantu bo muri aka karere.”