Real Madrid yegukanye Igikombe cy’Isi cy’amakipe, yandika amateka mashya

Real Madrid yo muri Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cy’amakipe (clubs) itsinze Al Ain yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ibitego 4-1, yandika amateka mashya yo kuzuza ibikombe bine nk’ibi mu kabati kayo.

Uyu mukino warebwe n’abafana 30 554, wabereye kuri Zayed Sports City Stadium i Abu Dhabi ku mugoroba wo ku wa 22 Ukuboza 2018.

Real Madrid yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 14, ibifashijwemo na Luka Modrić uheruka guhabwa Ballon d’Or ya 2018 ahigitse Cristiano Ronaldo.

Iki gitego cya mbere uyu Munya-Croatia atsinze ku mukino wa nyuma mu bikombe 15 yatwaranye n’ikipe n’icyo cyasoje igice cya mbere.

Iyi kipe y’i Bwami yagarutse mu gice cya kabiri n’imbaraga zidasanzwe, byayifashije kubona ibitego bitatu bya Marcos Llorente (60’), Sergio Ramos (78), Nader Moustafa Elsharif wacyitsinze (93).

Igitego cy’impozamarira cya Al Ain cyabonetse muri uyu mukino wasifuwe na Jair Marrufo wo muri Amerika, cyatsinzwe na Tsukasa Shiotani ku munota wa 86.

Real Madrid iri mu makipe akomeye i Burayi yegukanye iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Iyi kipe yasohokeye u Burayi ifite ibikombe bitatu biheruka bihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri uyu mugabane mu mikino izwi nka UEFA Champions League.

Yanditse amateka mashya muri iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 2000 ndetse ica agahigo ka mukeba wayo FC Barcelona ifite ibikombe bitatu by’Isi by’amakipe.

Umutoza wa Real Madrid, Santiago Solari, yavuze ko “Iki gikombe abakinnyi banjye baragikwiye, bagiharaniye.”

Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa Real Madrid, Umudage Toni Kroos amaze kwegukana ibikombe by’Isi bihuza amakipe byinshi bigera kuri bitanu. Mu 2013 yagitwaranye na Bayern Munich, ibindi bine abitwara mu 2014, 2016, 2017 na 2018 hamwe na Real Madrid, akinira.

Club Atlético River Plate yo muri Argentine ifite Igikombe cyo muri Amerika y’Amajyepfo (Copa Libertadores) yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kashima Antlers yari ihagarariye Umugabane wa Aziya ibitego 4-0.