BUGESERA-RURAMBI: ABAHINZI B’UMUCELI BARINUBIRA IGIHOMBO BATERWA NO KUBA URUGOMERO RUJYANA AMAZI MURI IKI GISHANGA RWARANGIRITSE NTIRUSANWE.

Abahinzi b’umuceli bahinga mu gishanga cya Rurambi kiri hagati y’akarere ka Bugesera n’aka Kicukiro, baravuga ko baciwe intege n’uburyo bahora bahinga umuceli bagahomba, bitewe no kuba mu gihe cy’izuba hari imirima usanga itageramo amazi neza, ibi byose ngo bigaterwa no kuba urugomero  rutanga amazi muri iki gishanga rwaramaze kwangirika.

Igishanga cya Rurambi, gifite hegitari 850 zatunganyirijwe guhingwamo umuceli ndetse n’igihingwa cya Stevia, aho kuri ubu umuceli uri guhingwa kuri hegitare 650. Mu mwaka ushize ni bwo iki gishanga imvura idasanzwe yatumye cyuzura, bityo bituma imirima yose irengerwaho n’amazi ku buryo kugeza n’ubu abahinzi bagitaka igihombo batewe n’uyu mwuzure.

Bamwe muri aba bahinzi b’umuceri bakorera ibikorwa byabo by’ubuhinzi muri iki gishanga, bavuga ko bacitse intege zo guhinga umuceli, bitewe n’ibibazo bavuga ko ari uruhuri birangwa muri iki gishanga bahingamo. Aba bahinzi, bavuga ko ku isonga y’ibi bibazo hari ikibazo cy’uko usanga mu gihe cy’izuba imwe mu mirima itabasha kugeramo amazi, naho mu gihe cy’imvura igishanga kikarengerwa n’amazi.

Nyirabayazana w’ibi bibazo byose, ni  urugomero ubusanzwe ngo rutanga amazi muri iki gishanga rwamaze kwangirika, kubera imyuzure, ariko rukaba rutari rwasanwa.

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Mufuruke Fred amara impungenge aba bahinzi, kuko ngo imirimo yo kongera gutunganya uru rugomero rwangiritse mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri izaba yamaze gutangira.

Gahunda ya leta y’u Rwanda y’imyaka 7, iteganya ko abahinzi bakwiye gukangurirwa no kurushaho guhinga banoza umusaruro haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza kugira ngo bajye bihaza mu biribwa kandi banasagurire amasoko.