Bralirwa yamuritse Heineken yengewe mu Rwanda nyuma yo gushora miliyari 8.9 Frw

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangiye kwengera mu Rwanda inzoga ya Heineken imaze imyaka hafi 145 ibayeho, igikorwa cyatwaye asaga miliyari 8.9 z’Amanyarwanda.

Ku wa 20 Ukuboza nibwo Heineken yafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kwengera Heineken mu rwengero rwa Bralirwa ruri i Rubavu mu Burengerazuba.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu iza mbere zashyizwe ku mugaragaro mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Radisson Blu, byaranzwe n’ubusabane no guturitsa ibishashi (feu d’artifice).

U Rwanda rwahise rwinjira mu bihugu bisaga 70 byenga Heineken, rusanga ibindi umunani bya Afurika birimo Nigeria, Namibia, Afurika y’Epfo, Algeria, Maroc, Misiri, Tunisia na Ethiopia.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Victor Madiela, yavuze ko iyi Heineken idatandukanye n’iyari isanzwe icuruzwa mu Rwanda ikorerwa mu Buholandi, umwihariko ari uko ihendutse kuko igura amafaranga 800 Frw ku icupa rya cl33 risubizwa mu gihe indi igurishwa 1000 Frw.

Ati “Bralirwa si rwo ruganda runini, si narwo rumaze igihe kinini, Heineken ifite ibihugu byinshi bya Afurika ikoreramo, ariko u Rwanda nicyo gihugu iheruka kuzanamo ibikorwa. Dutewe ishema n’iyi ntambwe tubashije kugeraho.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo batangire kwengera Heineken mu Rwanda, byabasabye kugura ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni icyenda z’ama-euro, kandi umwaka utaha bazatangira no kohereza ku isoko ry’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yashimye Bralirwa na Heineken kubera iyi ntambwe ikomeye yatewe, aho yemeje ko gukorera iyi nzoga mu Rwanda bizatanga umusanzu mu gutuma rugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’abikorera.

Umwe mu basogongeye kuri iyi Heineken utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ntaho itandukaniye n’iyaturukaga hanze mu birebana n’uburyohe, kandi yo ifite akarusho ko kuba ikorewe mu gihugu.

Ati “Twajyaga tunywa Heineken yaje mu ndege cyangwa mu bwato yamaze iminsi mu nzira igenda yicugusa. Ariko ubu tugiye kujya tuyibona byoroshye kandi ifite akarusho ko kuba yengewe mu gihugu cyacu.”

Bralirwa Plc yashinzwe mu 1957. Kuva mu 1971 yabaye Ishami rya Heineken Group iyifitemo imigabane 75%.

Amateka yihariye ya Heineken

Amateka ya Heineken Pilsener cyangwa se Heineken ahera mu 1864 ubwo Gerard Adriaan Heineken w’imyaka 22 yaguraga urwengero rwa De Hooiberg mu Mujyi wa Amsterdam, abona ko hari impinduka zikenewe ngo rurusheho gutanga umusaruro ufatika.

Mu 1886 urwo ruganda rwaje gushinga laboratwari yagombaga kuvumbura umusemburo wo gukoresha muri Heineken, ruha akazi Dr Hartog Elion wari umunyeshuri w’umunyabutabire w’ibigwi ukomoka mu Bufaransa, Louis Pasteur, ngo abe ariwe uyikurira.

Baje gufatanya maze muri uwo mwaka bagera ku musemburo wa A-yeast na D-yeast, bahita batangira gukoresha A-yeast muri Heineken ari nawo musemburo urwo ruganda ruvuga ko inzoga yarwo ikesha impumuro n’uburyohe budasanzwe.

Uruganda rwa Heineken rugaragaza ko mu 1989 iyo nzoga yahise yegukana umudali wa zahabu mu imurikagurisha ryabereye i Paris.

Heineken igizwe n’ibintu bitatu aribyo ingano za sayiri (barley), igihingwa kizwi nka hops n’amazi. Kuyenga bitwara iminsi 28 ari nabyo bituma igira uburyohe bwihariye.

Heineken icuruzwa mu bihugu bigera ku 192 ku Isi.