Ibitaro bya Muhima birimo gukora iperereza ku kibazo cy’umugore umwana yapfiriyemo

Ibitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali birimo gukurikirana ikibazo cy’umugore ukomoka mu Karere ka Kamonyi, wari utwite umwana w’umuhungu akaza kumupfira mu nda, agashinja abaganga ko bamurangaranye.

Uwo mugore avuga ko yageze mu bitaro bya Muhima saa kumi zo mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018, ari ku bise. Yabwiye IGIHE ko abaganga bahise bamujyana mu cyumba babyariramo.

Gusa ngo ntibahise bamumubyaza, babanje kumubaza icyemezo kimwohereza ku bitaro bikuru (transfert), bagituma umugabo we ku Kigo Nderabuzima kiri hafi aho ariko nticyahita iboneka.

Ati “Bakingeza aho babyarira barandangaranye, nkababwira ngo bandebere ndi kubabara, bambwira ko batambyaza nterekanye ‘transfert’ cyangwa ngo ndihe 100%, ndabyemera ariko barabyanga kuko umugabo yari atari yazana iyo transfert ku buryo babikoze nyuma umwana yamaze kumpfira mu nda.”

Uyu mugore avuga ko yifuza ko aba baganga bakurikiranwa kugira ngo ibyo bakoze bitazasubira ukundi.

Umugabo we avuga ko kubona transfert ku Kigo Nderabuzima byamugoye, ngo banze kuyimuha kuko atari kumwe n’umugore we nubwo yabasobanuriraga ko yamaze kugera mu cyumba babyariramo, ndetse ko atabasha kugenda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Nkubito Pascal, yemeza ko ikibazo cy’uyu muryango yakimenye ndetse ko batagiye kugikurikirana.

Ati “Nibyo yaje nta ‘transfert’ afite, abaganga baramwakira nyuma bayituma umugabo we, agiye ku Kigo Nderabuziba banga kuyimuha kandi umugore we yari ari ku gise.”

“Ikiriho ubundi hakorwa ubugenzuzi tugakurikirana aho ikosa ryabereye n’icyariteye byaba ngombwa igihano kigatangwa, iyo byagaragaye ko abaganga aribo babigizemo uruhare.”

Yashimangiye ko bazakurikirana iki kibazo mu buryo bwimbitse, uwaba yarakoze amakosa akayabazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *