Abatuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, Barijujutira ko nyuma yo kugezwaho amazi meza nubundi bakomeje kuvoma amazi mabi yo mubishanga n’imibande, icyibazo bavuga ko giterwa nukuba ayo mazi begerejwe akama ku uburyo basaba ko icyo kibazo cyavugutirwa umuti ku buryo burambye.
Kuruhande rw’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme wunga mu ry’aba baturage ko ikibazo k’ibura ry’amazi mu murenge wa Busoro gihangayikishije, aravuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugirango gikemuke ndetse akaba abizeza ko kugaruka kw’amazi muri za robine bitari burenze igihe
Kugeza ubu akarere ka Nyanza kari kugipimo cya 76% by’abagatuyemo bamaze kugezwaho amazi, Meya Ntazinda akomeza avuga ko mu rwego rwo guharanira kugera ku ntego yo kuba muri 2024 abatuye aka karere bose bose bazaba bagerwaho n’amazi meza ku gipimo 100% nkuko biri mu ntego ya leta y’urwanda. uretse kuba hari gahunda yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’amazi gikomeje kugaragazwa n’abatuye mu murenge wa Busoro harimo icyo kugeza amavomo rusange mu midugudu yose , kwagura no kongerera ingufu umuyoboro ubagezaho amazi meza. ubuyobozi bw’aka karere ngo bukomeje gushyira imbaraga mukwihutisha gahunda yo kugeza amazi meza
kubatuye mu mirenge yose y’aka karere itaragezwamo amazi.
Inkuru mushobora kuyumva hano
J.Bosco MBONYUMUGENZI