Ruhango: Baribaza impamvu badasanirwa ibiraro byangijwe n’ibiza bamaze imyaka irenga ibiri basaba gusanirwa

Abatuye mu mudugudu wa Ruhare akagari ka Remera umurenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, baribaza impamvu badakorerwa amateme yangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu mwaka wa 2019, nyamara akomeje kubera imbogamizi abakoresha umuhanda ubahuza n’ibindi bice bibakikije, dore ko mugihe cy’imvura usanga abana babo batabona uko bajya ku ishuri. Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko mu gihe hakiri gushakishwa […]

Ruhango na kamonyi: Barizezwa gusanirwa ikiraro cyangijwe n’ibiza by’imvura umwaka ushize wa 2022

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice arizeza abakoresha ikiraro cya Birembo gihuza umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango n’uwa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, gukorwa vuba biturutse kukuba ngo  ari ikiraro ubona ko nyuma yo kwangirika   umusaruro w’imyumbati na Kawa bituruka mu karere ka Ruhango bibura aho binyuzwa bijya ku masoko, ibyiyongeraho ko ngo n’amakamyo yatwaraga imicanga itakibona aho inyura […]

Amajyepfo: Abikorera bo mu ntara bitabiriye imurikagurisha barizezwa n’ubuyobozi bw’Intara ko batazongera guhura n’imbogamzi bahuye nazo.

Ubuyobozi bw’intara y’amagepfo burizeza abikorera bo muri iyi ntara ko bugiye kwicarana nabategura imurikagurisha, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byagaragajwe mu gutegura iryashojwe, byatumye abikorera baryitabiriye binubira uburyo bakoreye mu gihombo ku uburyo bitazongera kubaho ubutaha. Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abikorera bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’intara y’amajyepfo rikabere mu karere ka Muhanga, bigatuma ritabagendekera neza, ikiza ku isonga ngo n’ikibazo cy’uko abariteguye […]

Musanze: Abahinzi b’ibirayi barashyira mu majwi ibura ry’imbuto kuba nyirabayazana w’ibura ry’umusaruro ku masoko

Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi bo mubice bitandukanye, baravuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi n’ibonetse ikaboneka ihenze, ari inzitizi ituma batagera ku ntego y’umusaruro n’iterambere bifuza, ibituma basaba inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imbuto y’ibirayi, kuko ngo gikomeje gutuma ibirayi bibura ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu. Mureramanzi Heslon na Nyirabahire Jeanette, ni bamwe mu […]

Bugesera:Ntabushobozi bafite bwo kugura urusinga rw’amashanyarazi rumaze kwibwa ubugira gatatu

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gako akagali ka Kabeza mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona urutsinga rw’amashanyarazi nyuma y’uko urutsinga rwabagemuriraga amashanyarazi rwibwe ubugiragatatu n’abantu bataramenyekana, kuko kuri iyi nshuro ubushobozi bwo guteranya bakagura urundi bumaze kubashiraho ku buryo batabasha kongera kubona ayo ku rugura. Ingo esheshatu zo mu mudugudu wa Gako mu […]

Nyanza: Cyabakamyi, imihanda idakoze intandaro yo kudidndira mu iterambere

Bamwe mu batuye umurenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira Imihanda ikoze ibahuza mu bikorwa by’ubuhahirane n’indi mirenge itandukanye yo muri aka karere n’utundi turere duhana imbibi n’uyu murenge, wabo bikomeje kuba imbarutso yidindira ry’iterambere ryabo, bituma basaba ubuyobozi kubafasha  iki kibazo bafite cyikabonerwa igisubizo kirambye. Umurenge wa Cyabakamyi uri mu karere ka Nyanza ku gice cy’aho aka […]

Ruhango: Imyaka umunani irihiritse bategereje ingurane

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya kinihira na mbuye mu karere ka Ruhango, barifuza ko ubuyobozi bubafasha bakishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanayarazi, kuko bamaze imyaka irindwi bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere. Abaturage bagera kuri 400 batuye mu murenge wa kinihira, ndetse n’abandi barenga 70 bo mu kagali ka Kizibere Umurenge wa Mbuye, imirenge […]

Ruhango: Abatujwe na leta barifuza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka kugirango babone umuriro ubaca iruhande ujya gucanira ahandi

  Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, bari mu nzu batujwemo  na Leta, baravuga ko biturutse ku kuba batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko aho batujwe na leta ari ahabo, iterambere ryabo rikomeje kuhadindirira ndetse iki kibazo kigeze aho gituma badahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara amapoto bakabaye bafatiraho ari iruhande rwabo, ibituma bifuza ko leta ibitaho bagahabwa ibyo […]

Nyamagabe:Bakomeje kwifuza ko uruganda rw’ingano rwakongera gutunganya umusaruro wabo

Ifoto yavuye ku gihe.com Mugihe bamwe mubahinzi b’ingano bo mu karere ka Nyamagabe, bakomeje kwibaza impamvu ubuyobozi butabafasha ngo uruganda rwatunganyaga ingano rwongere gusubukura imirimo Yo kuzitunganya, bikaba kandi binakomeje gutuma abampamyi babaha amafaranga makeya ku musaruro baba bejeje, Perezida wa Repuburilka Paul KAGAME arasaba abayobozi b’aka karere n’abo muzindi nzego zitandukanye kwita kuri iki kibazo cyikabonerwa umuti urambye. Inkuru […]

ISOKO RY’UMUSARURO W’UBUHINZI BW’UMWIMERERE

Umuhinzi ukora ubuhinzi bw’umwimerere ntabwo ahinga gusa ngo ategereze umuguzi w’umusaruro we. Atangira gutekereza ku isoko kare cyane yewe n’umusaruro utaraboneka kuko iyo arindiriye gushaka isoko nyuma, bishobora gutuma ahendwa agahabwa igiciro kiri munsi y’igishoro yatanze. Iki kiganiro kiragufasha gusoanukirwa byinshi kuri iyi ningo.