Ubwo hibukwaga abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 muri Group scolaire Ruramba; ishuri riherereye mukagali ka Masaka umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, abarokokeye muri ako kagali baratangaza ko ari hamwe muhantu hambere hiciwe umututsi wambere  baheraho bavugako Jenocide yari yarateguwe ari nayo mpamvu bagomba kwigisha abanyeshuri ndetse n’ ababyeyi babo ingaruka za jenocide bityo  ntizasubire ukundi.

Ni igikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 29 abari abarezi, abanyeshuri ndetse n’ abandi bakoraga munzego z’ uburezi bazize jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 cyabereye mu rwunge rw’ amashurin rwa Ruramba, icyigo giherereye mu kagali ka masaka umurenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi aho bamwe mu barokokeye muri ako kagali ka masaka barimo NZARAMBA Focas akaba yumvikana avuga ko jenocide igitangira kuya 7 Mata 1994 bahise bagira ubwoba ndetse umuntu wa mbere agahita yicirwa I Masaka

Ibi nibyo umuyobozi wa Group scolaire Ruramba MUNYANEZA Emmanuel ashingiraho avuga ko igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe muri genocide kigiye gufasha abanyeshuri kugira indangagaciro bityo ntibagire ingengabitekerezo ya Jenocide ndetse anashishikariza ababyeyi kubwiza ukuri abana babo kumateka ya Jenocide

Kuruhande rw’ ubuyobozi bw’ akagali ka Masaka iri shuri riherereyemo Nyirabagwiza Selaphina ukayobora akaba asaba abanyeshuri kujya babaza neza abarezi babo aho batumvise neza kugirango badafata amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda  uko atari

Group Scolaire Ruramba ni ishuri rimaze imyaka 3 ritangiye gutanga amasomo, rikaba rifite icyiciro cy’ amashure y’ incuke, abanza ndetse n’ ikiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye; ni ishuri riherereye hejuru y’ uruzin rwa Nyabarongo nka hamwe muhajugunywaga abenshi biciwe muri ako gace.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Augustin NSANZUMUKIZA