Intambara yatangiye benshi tuzi ko ari imikino kuwa 24 Gashyantare 2022, none harabura iminsi mike ngo amezi abiri yuzure rucyambikanye hagati y’ingabo z’u Burusiya n’iza Ukraine.
Ingaruka zo twarazibonye, ibiciro hafi ku bicuruzwa byose byarazamutse kugeza no kuri dodo zera ku Turima tw’Igikoni. Ni intambara ivuze byinshi muri politiki ariko by’umwihariko mu bukungu, dore ko u Burusiya bwayishoje buza mu bya mbere byohereza hanze peteroli, gaz, ingano n’ibindi bikenerwa na benshi buri munsi.
Ku ikarita u Burusiya na Ukraine biri mu bilometero bisaga ibihumbi icyenda uvuye mu Rwanda ariko mu buzima busanzwe ni nk’aho duturanye mu gikari.
Iminsi ibiri y’intambara yari ihagije ngo ibisasu byatewe i Kyiv tariki 24 Gashyantare, bigire ingaruka ku bukungu bw’umuturage wihingira umuceri mu Bweyeye i Rusizi.
Mu bucuruzi bw’ako kanya, u Rwanda nta sano ya hafi rufitanye n’u Burusiya cyangwa Ukraine ariko hari byinshi bituruka muri ibyo bihugu u Rwanda rukoresha, ariyo mpamvu uko byagenda kose, uretse no kuzamuka kw’ibiciro, no mu bucuruzi busanzwe hari ibyavaga muri ibyo bihugu bitakigera mu Rwanda cyangwa se bihagera bigoranye.
Mu ngano zikoreshwa mu Rwanda [mu migati, ifarini, inganda zenga inzoga], 64 % zituruka mu Burusiya, nubwo u Rwanda ruzifatira muri Tanzania. Ku ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha, 14 % ituruka mu Burusiya, ni nayo mpamvu ibiciro byayo byakomeje kuzamuka mu minsi ishize kugeza ubwo Guverinoma yongereye Nkunganire yageneraga abahinzi ngo badakomeza kugorwa no kuyigura.
Urubuga rw’Umuryango w’Ubufatanye mu bukungu n’Iterambere, OECD (Organization for Economic Co-operation and Development), rugaragaza ko u Rwanda ruvana muri Ukraine amavuta y’ibihwagari, ifarini, na za Fer à béton. Ni mu gihe bimwe mu bicuruzwa byo mu Rwanda byoherezwa muri icyo gihugu ari ikawa n’icyayi.
Imibare IGIHE ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2017-2021), u Rwanda rwavanye mu Burusiya na Ukraine ibicuruzwa bya miliyari zisaga 240 Frw mu gihe ibyo rwohereje muri ibyo bihugu ari miliyari zisaga 16 Frw.
Mu Burusiya muri iyo myaka yose, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari zisaga 14.5 Frw, rukurayo ibya miliyari zisaga 217 Frw.
Muri Ukraine rwoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari zisaga 720 Frw, ruvanayo ibya miliyari zisaga 25 Frw.