Abatuye umurunge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko nyuma yo kuganirizwa ku itegeko rijyanye n’icuruzwa ry’abantu, basanze bacuruzaga abana babo kubabajyana mu mujyi wa Kigali gukora akazi gatandukanye, batazi ko ari icyaha ku buryo bafite ingamba zo kubarinda. Ibi aba baturage bakaba babitangarije mu kiganiro cya teguwe n’umuryango wa Never Again +Rwanda, binyujijwe mu mushinga witwa Dufatanye Kwiyubakira […]
Nyanza: Basobanukiwe itegeko rivuga ku icuruzwa ry’abantu
Ruhango: Umukecuru ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gukorerwa ihohoterwa n’abamwe mu baturanyi be.
Umuryango w’Umukecuru witwa Irage Speransiya wo mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, ufite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe, uratabaza ubuyobozi ku ihohoterwa uwo mukecuru akomeza gukorwa n’abamwe mu baturanyi bamufata igihe uburwayi bwanze bakamukubita bamuziza ko ari umurwayi. Nzirabatinya Usto ni umuhungu w’umukecuru witwa Irage Sperancie utuye mu mudugudu wa Ruyogoro akagari ka Munanira Umurenge wa Kabagali akarere ka […]
Abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga barifuza ko amafaranga bahabwa y’urugendo yakwiyongera
Bamwe mu bahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu ntara y’abamajyaruguru baravuga ko aho ibiciro by’ingendo bizamukiye bibagoye kwitabira inama zibera muri Kigali bagasaba ko aya amafaranga yazamurwa. Nyuma y’aho uyu mwaka wa 2024, ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifiteye igihugu akamaro cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peterori, kuva ubwo abayobozi mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu ntara y’amajyaruguru bemeza […]
Ruhango: Bamwe mu bigeze kugira uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe bahabwa akato
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira na Kabagali yo mu karere ka Ruhango bigeze guhura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ndetse nimwe mu miryango yabo, baravuga ko nyuma yo gukira babangamirwa no kugirwa ibicibwa na sosiyete ibazengurutse ndetse n’ihezwa ku mitungo bakorerwa na bamwe mubagize imiryango yabo. Mukashyaka Nadia utuye mu mudugudu wa Buhanda akagari ka Nyakogo Umurenge wa […]
Ruhango: kutagira Indangamuntu ku mugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe biri kumugiraho ingaruka zo kutavuzwa
Umukecuru witwa Mukamanzi Deborah wo mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango ufite umugabo we ufite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe, aravuga ko kuba uwo mugabo we atarigeze ahabwaindangamuntu imuranga, biri kugira ingaruka zo kuba ubuzima bwe buri kuhazaharira kubera kubura uko ajya kumuvuza. Mukamanzi Deborah utuye mu mudugudu wa Buhanda Akagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira, akaba afite […]
Ruhango: Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba kwegerezwa imiti kuko bayikura i Ndera gusa
Hari ababyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango bafite abana bafite ubumuga bwo mumutwe bavugako bibagora cyane kujya kubitaro bya CALAES I Ndera buri kwezi gufata imiti y’ abana babo, bemezako iyo miti itaba kuri centre de sante cyangwa kubitaro bikuru, Aba babyeyi bavuga ko bavugako bibasaba kwirya bakimara kuko ari urugendo rurerure mu gihe kandi amatike yazamutse […]
Gakenke: Barifuza ko muri buri karere hashyirwa ishuri ry’abana bafite ubumuga
Bamwe mu babyeyi bafite ubumuga bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bafite ubumuga batajya kwiga nk’abandi biturutse ku kuba muri aka karere hari ishuri rimwe rishobora kubakira, ibintu byiyongeraho ku kuba n’amashuri asanzwe nayo aho yubatse bitaborohera kuyageraho kubera imiterere y’aho batuye, bakaba basaba ubuyobozi gutekereza ku myigire y’aba bana. NYIRANUMVIYE Spesiose […]
Gatsibo: Abafite ubumuga baranenga amazina bitwa na sosiyete batuyemo
Bamwe mu batuye mu karere ka Gatsibo bafite ubumuga, abaranenga abaturanyi babo usanga babita amazina ajyanye n’ubumuga bafite usanga bibagiraho ingaruka no kuba bibatera ipfumwe mu miryango yabo, ku buryo bifuza ko ubuyobozi bubafasha kwigisha abanyarwanda bafite imyitwarire nk’iyo yo gupfobya abafite ubumuga. Beatrice ni umwe muri aba bafite ubumuga, aragaragaza uburyo usanga aho batuye bahhohoterwa n’abaturanyi babo baita amazina […]
Nyanza: Ntabushobozi bafite bwo kujyana abana mu mashuri yihariye y’abana bafite ubumuga
Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bo mu karere ka Nyanza, baravuga ko kubera ubushobozi bukeya batabasha kujyana abana babo mu mashuri yihariye y’abafite ubumuga, nyamara no kwiga muyandi asanzwe bitaborohera, ku uburyo bifuza ko ubuyobozi bubafasha kubajyana ku ishuri ryihariye. UWIRINGIYIMANA Claudine ni umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma, avuga ko we […]
Ruhango, abafite abana bafite ubumuga bahangayikishijwe no kuba ishuri ry’ abana babo ryarafunzwe
Bamwe mubabyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango bafite abana bafite ubumuga baravugako bahangayikishijwe no kuba imyaka ibaye ibiri ishuri abana babo bigiragamo rifunzwe none ubu bakaba birirwa bazerera, Ni ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye, baragaragaza imbogamizi abana babo bahuye nazo nyuma yo gufungirwa ishuri bigagamo ibyo bemezako byanasubije inyuma abana babo kandi nyamara ryari ribafatiye runini […]