Umuryango w’Umukecuru witwa Irage Speransiya wo mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, ufite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe, uratabaza ubuyobozi ku ihohoterwa uwo mukecuru akomeza gukorwa n’abamwe mu baturanyi bamufata igihe uburwayi bwanze bakamukubita   bamuziza ko ari umurwayi.

Nzirabatinya Usto ni umuhungu w’umukecuru witwa Irage Sperancie utuye mu mudugudu wa Ruyogoro akagari ka Munanira Umurenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, akaba afite ikibazo cy’umubuga bwo mu mutwe ngo amaranye imyaka isaga 30.

Nzirabatinya agira ati “Icyo nifuza ni uko ubuyobozi bumfasha mu buryo bwo kuvuza umukecuru wanjye kuri ubwo bumuga afite bwo mu mutwe. Ariko kandi no mu gihe butaramfasha kujya ku muvuza, ndabusaba kwita ku mutekano w’umubye wanjye, kuko usanga ubumuga bwe bwo mu mutwe iyo bwanze akagenda hari abaturanyi bamufatirana n’ubwo bumuga afite bakamukubita abandi bakamwambura n’imyambaro ye aba yavanye mu rugo mba na muguriye.

Hari nabavuga ko yabangirije imyaka ubundi bakamufata bakamukubita, mu kiniga kinshi avuga ko ababanzwa nokuba umubyeyi we agiye kuzaterwa ubundi bumuga n’inkoni yirirwa akubitwa na Rubanda bavuga ko aba yabononeye imyaka.”

Bazubagira Ignatienne na Habakubaho Benitha, Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, nabo basaba ko ubuyobozi gufasha uyu mukecuru akavuzwa ndetse n’uko gukubitwa byahato n’ahato n’abamwe mu baturanyi barimo n’abavuga ko bamukubita bamuziza ko yabononeye ibyo bigahagarara.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa KabagaliNtivuguruzwa Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bw’uyu murenge bugiye gukurikirana uko uyu mukecuru Irage Speransiya ufite ubumuga bwo mu mutwe yajyanwa kuvuzwa.

Ati” Abantu bafite ibibazo by’umubuga n’uburwayi bwo mu mutwe iyo imiryango yabo idafite uburyo bwo kubavuza ubuyobozi burabafasha kugira ngo abobantu babashe kugezwa kwa muganga bavuzwe.

Icyo ni igikorwa dukorera abantu benshi rero n’uwo mukecuru wo mu mudugudu wa Ruyogoro hariya mu kagari ka Munanira nawe tugiye kumukurikirana tumuvuze kuko n’abandi twakurikiranye tukabavuza byatanze umusaruro.”

Gitifu Ntivuguruzwa Emmanuel akomeza avuga ko kubirebana n’ikibazo cy’abamwe mu baturanyi b’umuryango wa Irage Speransiya bamufatirana n’ubumuga afite bwo mu mutwe bakamuhohotera ngo kimwe n’abandi bantu bo muri uyu murenge wa Kabagali bagifite imyumvire yo guheza abafite ubumuga ubwo aribwo bwose harimo n’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bugiye gukaza ingamba zigamije guhangana n’ibyo bibazo by’ihohoterwa usanga rikorerwa abafite ubumuga barimo n’aba bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Akimana Desange 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *