Ruhango :  Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Mbuye barasaba leta ko hashyirwa amateka ku mva.

Uwibutso rwa Mbuye ifoto Kigali todaye Abarokotse Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bo mu murenge wa Mbuye  basaba leta ko ku mva y’ahimuwe Imibiri y’abazize jenoside kuri ubu yajyanwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mayunzwe, hakwiye gushyirwa ibimenyetso bigaragaza ayo mateka mabi y’ibyahabereye kugirango atazibagirana kabone n’ubwo iyo mibiri yahakuwe. Ibi biragarukwaho na BYUKUSENGE Christine […]

Muhanga : Urugaga rw’abikorera ruvuga ko hakiri abarokotse Genocide  yakorewe Abatutsi bakiri mu buzima bubi.

Muhanga : Urugaga rw’abikorera ruvuga ko hakiri abarokotse Genocide  yakorewe Abatutsi bakiri mu buzima bubi. Urugaga rw’abikorera ruravuga ko hakiri abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakiri mu buzima butari bwiza, bityo abari muri  uru rugaga bakaba biyemeje ko bagomba gufatanya n’abandi mukuzamura iterambere ry’imibereho yabo. Ibi bakaba babitangarije  mugikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 30 abikoreraga bazize Genocide yakorewe abatutsi […]

Abayobozi b’inzego zibanze mu ntara y’amajyepfo barasabwa umusanzu mu  kunoza neza ibikorwa  byose bigamije gutegura Amatora.

Kuwa kabiri 16 Gicurasi 2024 Abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo barasabwa  umusanzu na komisiyo y’igihugu y’amatora kugira uruhare mu kunoza ibikorwa byose bigamije gutegura amatora kugira ngo amatora azagende neza nta nkomyi. Mu kugaragariza ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ibyavuye mu gikorwa cyo kugenzura imiterere y’ibiro by’itora no kureba ibibazo bishobora kubangamira ibikorwa by’amatora, harimo ikibazo cy’Imihanda ijya kubiro by’itora yangiritse […]

Ngororero: Abafatanyabikorwa bihaye umukoro wo kurandura igwingira ry’abana

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororore JADF Isangano baratangaza ko biyemej kurandura igwingira mu bana, barushaho kwigisha abaturage kuko ibyo kurya byo bihari. Ibyo kurandura igwingira ry’abana mu karere ka Ngororero  abafatanya bikorwa b’aka karere  bakaba babitangarije mu gikorwa cy’imirukabikorwa ryari rimaze iminsi itatu, rikaba  ryashojwe kuri uyu wakane tariki ya 9  Gicurasi 2024, aho Umuyobozi w’iri huriro ry’aba […]

Nyanza: Umuryango wa Never again Rwanda uri guhuza Abayobozi n’abatuye akarere ka Nyanza ku bibazo by’igwingira n’imirire mibi ku bana

Umuryango  Never again Rwanda ishami rikorera mu karere ka nyanza, uravuga ko mu buryo bwo kurwanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, wafashe ingamba zo guhuza abaturage bo mu Kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana n’ubuyobozi bw’akarere kabo ka Nyanza kugirango bungurane ibitekerezo mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo mu buryo burambye. Bamwe abyeyi bo mu kagari ka Kavumu […]

Nyaruguru: Abanyamuryango ba FPR barasabwa gusigasira ibyagezweho bizamura iterambere ryabo

Abanyamuryango ba RPF inkotanyi mu karere ka Nyaruguru, barasabwa n’ubuyobozi bw’aka karere, kurinda no gusigasira ibyagezweho, kugirango bikomeze bizamure iterambere ryabo. Umbwo bizihizaga isabukur y’imyaka 35 umuryango wa RPF Inkotanyi umaze, bamwe mu banyamuryango b’umuryango wa RPF Inkotanyi bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, baravuga ko uburyo uyu muryango wa FPR wazamuye imibereho yabo haba mu buzima, mu […]

Muhanga : Abayobozi n’abikorera barasabwa kongera imbaraga muri serivice batanga bakira neza abaje babagana

Abayobozi munzego zitandukanye mu karere ka Muhanga barasabwa kujya kwakira abaturage baje babagana neza, aho kubacunaguza ndetse bakajya bumva ko igihe cyose abakoresha babo ari abaturage, ibi bikaba ngo ari mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa  gahunda ya leta ivuga ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bazaba bishimira serivise bahabwa ku kigero cya 90%. Mu nama nyungurana bitkerezo y’akarere […]

Gicumbi: Baravuga ko igiti ari ingirakamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi baravuga ko igiti ari ingira kamaro nyuma yaho ubuyoyobozi bw’intara yamajyaruguru na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bifatanyije mugikorwa cyo gutera ibiti no gusazura amashyamba. Ubuyobozi  bwo burabasaba abahatuye kwita kubiti n’ibidukikije muri rusange bakomeza gutera ibiti bahereye kubyo bateye muri uyu muganda wasozaga ukwezi ku ugushyingo. Aha N’imugikorwa cyo gutera ibiti no […]

Kamonyi: Gitifu yamuhaye umwaka utaha wa 2023 mu kwagatandatu ko ariho azamurangiriza urubanza Meya ati ntibishoboka!

Umusaza Mpakaniye Francois utuye mu murenge wa Musambira mugihe amaze imyaka isaga irindwi asiragira mu buyobozi bw’umurenge wa Musambira abusaba kumurangiriza urubanza yatsinze mu mwaka wa 2015, ubwo yaburanaga isambu, noneho kuriiyi nshuro Gitifu wa Musambira bigeze aho amubwira gutereza mu kwa gatandatu k’umwaka utaha wa 2023, nubwo umuyobozi w’akarere ka kamonyi we avuga ko nta narimwe umuturage akwiye gusiragizwa […]

Guverineri w’intara y’amajyepfo arasaba abarwayi kugira isuku no kurya indyo yuzuye kuko bizabarinda indwara zitandukanye

Guverineri w’intara y’amajyepfo mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ruhango agasura ibitaro bya Kinazi ari nabo bitaro bikuru byo muri aka karere ka Ruhango, arasaba abarwayi kugira isuku bakirinda umwanda ubundi bakihatira kurya indyo yuzuye mu rwego kugirango barusheho kugira ubuzima bw’iza. Abarwayi bari kwivuriza ku bitaro bya Kinazi biherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango indwara yo […]