Abayobozi munzego zitandukanye mu karere ka Muhanga barasabwa kujya kwakira abaturage baje babagana neza, aho kubacunaguza ndetse bakajya bumva ko igihe cyose abakoresha babo ari abaturage, ibi bikaba ngo ari mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa  gahunda ya leta ivuga ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bazaba bishimira serivise bahabwa ku kigero cya 90%.

Mu nama nyungurana bitkerezo y’akarere ka Muhanga n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, aho aka karere ka Muhanga mu bushakashatsi uru rwego rw’imiyoborere bw’uyu mwaka  bugaragaza  uburyo abaturage bishimira service bahabwa, kakirimo ikibazo mu mitangire ya service cyane cyane muri z’ubutaka, ibituma bamwe mubayobozi bo muri aka karere bavuga ko bagiye kongeramo imbaraga kugirango ibi bibazo  bibashe gukemuka.

Ibi byo gushyira imbaraga mu mitangire ya service ahakigaragara ibibazo, bikaba binagarukwaho kandi na kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka muhanga,  uvuga ko nk’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Muhanga bagomba gufatikanya bagashyiramo imbaraga ndetse bakanisubiraho aho bitagenda neza kuko ngo umuturage utakiriwe neza nibyo umukoreye byose niyo byaba ari byiza kuriwe ntacyo bimumarira.

Ni mugihe Kalisa eduard umunyamabanga mukuru w ‘urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB avuga ko akarere ka Muhanga karavuye inyuma kakaza mu myanya y’imbere mu mitangire ya servise uyu mwaka ari byiza, gusa ngo ahakiri icyuho bagomba gushyiramo imbaraga kuko ngo muri zino service zikigenda biguruntege ngo abazikoramo baba bafite impamvu nyinshi bagaragaza nk’imbogamizi, ariko nk’abayobozi n’abafatanyabikora bagomba gukora iyo bwabaga bakabikosora.

Mubushakashatsi buherukaga gushyirwa hanze n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kuburyo abaturage babona imiyoborere N’IMITANGIRE YA SERVISE, aka karere ka Muhanga kakaba kari kumwanya wa 13, aho kigiye imbere kavuye ku mwanya wa 25 umwaka wa shize ku rwego rw’igihugu, mugihe kurwgo rw’intara uyu mwaka kavuye  kumwanya wa 6 kariho umwak ushize , ubu kakaba kari kumwanya wa 4, n’ikigero cy’amanota  mi 76%  nubwo abikorera muri aka karere ka Muhanga bakomeje gutungwa agatoki  kutakira neza ababagana ndetse bakavangamo n’icyenewabo .

Inkuru mushobora no kuyumva hano

 

ERIC HABIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *