Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi baravuga ko igiti ari ingira kamaro nyuma yaho ubuyoyobozi bw’intara yamajyaruguru na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bifatanyije mugikorwa cyo gutera ibiti no gusazura amashyamba. Ubuyobozi  bwo burabasaba abahatuye kwita kubiti n’ibidukikije muri rusange bakomeza gutera ibiti bahereye kubyo bateye muri uyu muganda wasozaga ukwezi ku ugushyingo.

Aha N’imugikorwa cyo gutera ibiti no gusazura amashyamba mu murenge wa cyumbe mu mkarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru aho abatuye muri uyu murenge wa cyumba bavugako bashimishijwe no kuba ubuyobozi bwifatanyije nabo muri iki gikorwa cyo gutera no kubaha  ibiti yemwe no gusazura amashyamba ashaje dore ko bo aribyo babona nk’iterambere ryabo n’iguhugu.

Kuruhande rw’inzego zifatanyije n’aka karere ka Gicumbi, comisiyo yigihugu y’uburenganzira bwamuntu yo yongeye gukangurira abatuye iyintara y’amajyaruguru no mugihugu hose muri rusange kwita kubidukikije no gukora ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu na cyane ko ari icyumwe cyahariwe ku kwita kuburenganzira bwamuntu  nkuko bivugwa na peresida wa commission y’igihugu yuburenganzira bwa muntu MUKASINE M Claire.

Kuruhande rw’Ubuyobozi bw’intara y’Amanjyaruguru, Umuyobozi w’intara yamajyaruguru NYIRARUGERERO Dancila arunvikana abasaba abaturage bintara y’Amajyaruguru gukurikirana ibiti bateye ari naho ahera ababwira ibyiza byibiti namashyamaba  kubahatuye no kugihugu muri rusange.

Guverineri aravuga ibi mugihe hirya no hino mugihugu muri rusange abaturarwanda bose bakomeje gukangurirwa gutera ibiti by’imbuto n’amashyamba ibivugwa ni nzobere mubijyanye n’imihindagurikire yikirere ko ibiti n’amashyamba birinda imihinda guri kirere yikirere ikomeje guteza ikibazo kubihugu bigize isi muri rusange ibisabako imiryango itandukanye ikomeza kugira ubufatanye n’intara zigize igihugu aho usanga iyo utereye amaso kumisozi iri muntara zimwe na zimwe hari imisozi yambaye ubusa kuri uyu ganda wasozaga uku kwazi mu murenge wa cyumbe hatewe mo ibiti 12000 kubufatanye na Comisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwamuntu.

Inkuru mushobora no kuyumva hano

Ephrem MANIRAGABA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *