Kabgayi: Umushumba wa Dioseze ya Kabgayi arasaba abakristu kujyanisha isengesho no gukora bakiteza imbere

Ubwo hatahagwa inyubako ebyiri z’amagorofa za diyoseze ya Kabgayi zuzuye mu mugi wa Muhanga, Musenyeri Barthazard NTIVUGURUZWA umushumba wa diyoseze ya Kabgayi, arasaba abatuye akarere ka Muahaga byumwihariko abakristu muri rusange kujyanisha ijambo ry’Imana bigishwa n’umurimo. Umuyobozi w’abikorera bo mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal, aravuga uruhare rwa Kiliziya Gatolika byumwihariko Diyoseze ya Kabgayi, igira mu bikorwa bitandukanye birimo ni […]

Nyanza: Abafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko bafite imbogamizi yo kutabasha gukoreha Telefone zinjira mu gihugu

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko n’ubwo hari aho u Rwanda rugeze  mu iterambere ryo gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane irya Telefone, kuribo bafite imbogamizi zo kuba ku isoko mu gihugu nta Telefone zihari abafitye ubumuga bwo kutabona bashobora gukoresha. Bavuga ko bifuza ko hakwiye gushyirwaho gahunda ya Telefone zinjira mu […]

Ruhango: Urubyiriko nyuma yo gukurwa mu bushomera ruri gukora imirimo iruteza imbere

Bamwe mu Rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rukora Imirimo yo gusana Imihanda yeguriwe Compani z’urubyiruko, baravuga ko nyuma yuko babonye ako kazi bakava mu bushomeri bwari bubugarije,  biturutse kuri iyo mirimo bahawe, ubu batangiye kugera kubikorwa biri kubasha kwiteza imbere. Abarimo bamwe mu Rubyiruko rwo mu mirenge umunani yakarere ka Ruhango, Ikoreramo kampani zurubyiruko zeguriwe imirimo yo gusana , […]

Ruhango: Baribaza impamvu badasanirwa ibiraro byangijwe n’ibiza bamaze imyaka irenga ibiri basaba gusanirwa

Abatuye mu mudugudu wa Ruhare akagari ka Remera umurenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, baribaza impamvu badakorerwa amateme yangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu mwaka wa 2019, nyamara akomeje kubera imbogamizi abakoresha umuhanda ubahuza n’ibindi bice bibakikije, dore ko mugihe cy’imvura usanga abana babo batabona uko bajya ku ishuri. Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko mu gihe hakiri gushakishwa […]

Ruhango na kamonyi: Barizezwa gusanirwa ikiraro cyangijwe n’ibiza by’imvura umwaka ushize wa 2022

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice arizeza abakoresha ikiraro cya Birembo gihuza umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango n’uwa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, gukorwa vuba biturutse kukuba ngo  ari ikiraro ubona ko nyuma yo kwangirika   umusaruro w’imyumbati na Kawa bituruka mu karere ka Ruhango bibura aho binyuzwa bijya ku masoko, ibyiyongeraho ko ngo n’amakamyo yatwaraga imicanga itakibona aho inyura […]

Amajyepfo: Abikorera bo mu ntara bitabiriye imurikagurisha barizezwa n’ubuyobozi bw’Intara ko batazongera guhura n’imbogamzi bahuye nazo.

Ubuyobozi bw’intara y’amagepfo burizeza abikorera bo muri iyi ntara ko bugiye kwicarana nabategura imurikagurisha, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byagaragajwe mu gutegura iryashojwe, byatumye abikorera baryitabiriye binubira uburyo bakoreye mu gihombo ku uburyo bitazongera kubaho ubutaha. Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abikorera bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’intara y’amajyepfo rikabere mu karere ka Muhanga, bigatuma ritabagendekera neza, ikiza ku isonga ngo n’ikibazo cy’uko abariteguye […]

Musanze: Abahinzi b’ibirayi barashyira mu majwi ibura ry’imbuto kuba nyirabayazana w’ibura ry’umusaruro ku masoko

Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi bo mubice bitandukanye, baravuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi n’ibonetse ikaboneka ihenze, ari inzitizi ituma batagera ku ntego y’umusaruro n’iterambere bifuza, ibituma basaba inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imbuto y’ibirayi, kuko ngo gikomeje gutuma ibirayi bibura ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu. Mureramanzi Heslon na Nyirabahire Jeanette, ni bamwe mu […]

Bugesera:Ntabushobozi bafite bwo kugura urusinga rw’amashanyarazi rumaze kwibwa ubugira gatatu

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gako akagali ka Kabeza mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona urutsinga rw’amashanyarazi nyuma y’uko urutsinga rwabagemuriraga amashanyarazi rwibwe ubugiragatatu n’abantu bataramenyekana, kuko kuri iyi nshuro ubushobozi bwo guteranya bakagura urundi bumaze kubashiraho ku buryo batabasha kongera kubona ayo ku rugura. Ingo esheshatu zo mu mudugudu wa Gako mu […]

Nyanza: Cyabakamyi, imihanda idakoze intandaro yo kudidndira mu iterambere

Bamwe mu batuye umurenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira Imihanda ikoze ibahuza mu bikorwa by’ubuhahirane n’indi mirenge itandukanye yo muri aka karere n’utundi turere duhana imbibi n’uyu murenge, wabo bikomeje kuba imbarutso yidindira ry’iterambere ryabo, bituma basaba ubuyobozi kubafasha  iki kibazo bafite cyikabonerwa igisubizo kirambye. Umurenge wa Cyabakamyi uri mu karere ka Nyanza ku gice cy’aho aka […]

Ruhango: Imyaka umunani irihiritse bategereje ingurane

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya kinihira na mbuye mu karere ka Ruhango, barifuza ko ubuyobozi bubafasha bakishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanayarazi, kuko bamaze imyaka irindwi bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere. Abaturage bagera kuri 400 batuye mu murenge wa kinihira, ndetse n’abandi barenga 70 bo mu kagali ka Kizibere Umurenge wa Mbuye, imirenge […]