Ubwo hatahagwa inyubako ebyiri z’amagorofa za diyoseze ya Kabgayi zuzuye mu mugi wa Muhanga, Musenyeri Barthazard NTIVUGURUZWA umushumba wa diyoseze ya Kabgayi, arasaba abatuye akarere ka Muahaga byumwihariko abakristu muri rusange kujyanisha ijambo ry’Imana bigishwa n’umurimo.

Umuyobozi w’abikorera bo mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal, aravuga uruhare rwa Kiliziya Gatolika byumwihariko Diyoseze ya Kabgayi, igira mu bikorwa bitandukanye birimo ni ibyubucuruzi biteza imbere abatuye akarere ka Muhanga, ibintu uyu muyobozi w’abikorera bo mu karere ka Muhangan agarukaho nyuma y’aho hatashywe inyubako ebyeri z’amagorofa Diyoseze ya Kabgayi imaze kuzuza mu mujyi wa Muhanga.

Ibi umuyobozi w’abikorera mu karere ka Muhanga arabivuga mu gihe, Musenyeri Barthazard NTIVUGURUZWA umushumba  Diyoseze ya Kabgayi, we agaruka kukuvuga ko kwigisha ivanjiri ntagatifu bijyana no gukora nacyane ko abapadirin bigisha abakiristu baba bakeneye ibibafasha mu kubaho kwabo, ariko kandi akanabiheraho asaba abatuye akarere ka Muhanga byumwihariko abakristu muri rusange kumva ko,  ijambo ryimana bigishwa rigomba kujyana no gukora bakiteza imbere na cyane ko biri no mu byanditwe bitagatifu.

Ni mugihe ku ruhande rwa KAYITERE Jacqeline umuyobozi w’akarere ka Muhanga, we mugushima uruhare Kiliziya Gatolika byumwihariko Diyoseze GATORIKA ya Kabgayi igira mu iterambere ry’akarere ka Muhanga, agaruka ku kuvuga ko izi nyubako Diyoseze ya Kabgayi yujuje mu mujyi wa Muhanga zigiye gusubiza ikibazo yahoraga abazwa cy’uko ngo abaje gukorera mu karere ka muhanga ndetse no mu tundi turere tugakikije bavuga ko nta macumbi ahagije yabafasha mu kazi kabo aboneka mu mujyi wa Muhanga.

Ni mugihe Uretse izi nyubako z’amagorofa ebyiri zigenewe ibikorwa by’ubucuruzi diyoseze ya Kabgayi yujuje mu mujyi wa Muhanga,  dore ko harimo ni imwe murizo ifite ibyumba birimo ibikoresho byose umuntu akenera mu buzima bwe igihe ari no mu muryango we nk’uruganiriro n’ibindi, iyi diyoseze Gatolika ya Kabgayi iri no mu bikorwa bizamura imibereho y’abatuye akarere ka Muhanga bitandukanye birimo uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi ubworozi ni ibindi.

Inkuru mushobora kuyunva hano

Aimable UWIZEYIMANA Radio Huguka

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *