Nyanza: Umuryango AVSI RWANDA wabafashije kwiga none bari kubaka igihugu

Mugihe umuryango wa AVSI RWANDA, ukorera mu rwanda ukunze gufasha abanyeshuri batishoboye kubona uko biga wizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze mu Rwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti Kubaka ikizere, bamwe mu bafashijwe n’uyu muryango bavuga ko iyo AVSI itabafasha kwiga baba batari uko babayeho. Ndagiwenimana Davide w’imyaka 30 avuga ko ashimira AVSI RWANDA yamufashe afite imyaka ibiri ikamugira umugabo. Ati: “Ndashimira […]

Ruhango: Bashimira ubuyobozi bubaha ijambo bakagaragaza ibyifuzo bizamura iterambere ryabo

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byifuzo by’abaturage byakusanyijwe binyuze mu ikarita nsuzumamikorere bizashingirwaho mu ngengo y’imari ya 2025-2026, byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango FVA, ku nkunga ya NPA mu mushinga PPIMA , abaturage bavuga ko bishimira ko bahabwa ijambo mu gutanga ibitekerezo kubyo bifuza ko byakorwa. Mugabekazi Adeline wo mu murenge wa Mwendo, avuga ko kuba basigaye bahabwa ijambo […]

Muhanga: Bibutse Padiri sylvain Bourget banasabwa kubungabunga ibikorwaremezo yabubakiye

    Abaturiye ibikorwa byasizwe byubatswe na padiri sylvain Bourget, barasabwa kubirinda no kubibungabunga murwego rwo gusigasira igihango yagiranye n’abatuye mu murenge wa Kibango nk’umwe mu mirenge igizwe n’imisozi miremire ya Ndiza. Ibi bikaba byasabwe Mugikorwa cyo kwibuka uyu Padiri sylvain Bourget ari naho hagaragarijwe bimwe mubyaranze ubuzima bwe mugihe yariho, birimo kugeza amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi kubatuye akarere ka […]

Ngororero: Abagize inzego zibanze barasabwa kudaceceka ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abana

Mu mahugurwa ari guhabwa  abagize inzego z’ibanze mu rwego rw’ubukangura bw’iminsi 16 bwo  kurwanya ihohiterwa rikorerwa abagore n’abana, niho Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), hamwe n’urwego rw’akarere rushinzwe uburinganiren n’iterambere ry’umuryango ndetse n’urwego rwa Isange one stop Center, zongeye kugaruka ku gukangurira abagize inzego zibanze mu karere ka Ngororero, kwihatira kumenya no gusobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi mahohoterwa, kugirango bagire […]

Ikiganiro Muhanga

ku wa 19 Ugushyingo 2024, Abayobozi b’Akarere ka Muhanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka Karere hamwe n’Abaturage baganiriye ku bikorwa byaherwaho mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 ari nawo mwaka wa mbere wa gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu. Ni ikiganiro cyabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, Cyateguwe ku bufatanye na Radio Huguka ndetse na CCOAIB ku nkunga ya GIZ. […]

Gisagara: Abarimu b’ishuri bunganiriye igaburo ry’umunyeshuri batanga ibihumbi birenga 900 batera imboga n’ibiti by’imbuto ziribwa

Abarimu n’ubuyobozi ku urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu karere ka Gisagara, bavuga batanze amafaranga arenga ibihumbi 900, mu rwego rwo kunganira abana biga kuri iki kigo batabasha kubona amafaranga y’ifunguro kubera guturuka mu miryango ikennye. Padiri Jean de Dieu Harindintwari umuyobozi w’iri shuri rya Mugombwa avuga ko iyi gahunda batifashe nyuma yo gusanga hari abana baturuka mu miryango ikennye. […]

Nyanza: Basobanukiwe itegeko rivuga ku icuruzwa ry’abantu

Abatuye umurunge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko nyuma yo kuganirizwa ku itegeko rijyanye n’icuruzwa ry’abantu, basanze bacuruzaga abana babo kubabajyana mu mujyi wa Kigali gukora akazi gatandukanye, batazi ko ari icyaha ku buryo bafite ingamba zo kubarinda. Ibi aba baturage bakaba babitangarije mu kiganiro cya teguwe n’umuryango wa Never Again +Rwanda,  binyujijwe mu mushinga witwa Dufatanye  Kwiyubakira […]

Muhanga: Abana babaririmyi barashima Hope of Familly ifasha abana kwiga

Bamawe mu bana babaririmbyi bibumbiye mu muryango w’aba babaririmbyi (Pueri Cantores), bo muri Paruwasi St Andre Gitarama na Paruwase Cathedral ya Kabgayi, bavuga ko bashimira umuryango wa Hope of Familly, ku kuba ufasha abana kwiga cyane cyane abo mu mashuri abanza, ukabaremera ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza uri Ibi aba bana babaririmbyi, bakaba babitangarije mu mukino w’umupira w’amaguru  wahuje amatorero y’umuryango […]

Ruhango: Umukecuru ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gukorerwa ihohoterwa n’abamwe mu baturanyi be.

Umuryango w’Umukecuru witwa Irage Speransiya wo mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, ufite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe, uratabaza ubuyobozi ku ihohoterwa uwo mukecuru akomeza gukorwa n’abamwe mu baturanyi bamufata igihe uburwayi bwanze bakamukubita   bamuziza ko ari umurwayi. Nzirabatinya Usto ni umuhungu w’umukecuru witwa Irage Sperancie utuye mu mudugudu wa Ruyogoro akagari ka Munanira Umurenge wa Kabagali akarere ka […]

Abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga barifuza ko amafaranga bahabwa y’urugendo yakwiyongera

Bamwe mu bahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu ntara y’abamajyaruguru baravuga ko aho ibiciro by’ingendo bizamukiye bibagoye kwitabira inama zibera muri Kigali bagasaba ko aya amafaranga yazamurwa. Nyuma y’aho uyu mwaka wa 2024, ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifiteye igihugu akamaro cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peterori, kuva ubwo abayobozi mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu ntara y’amajyaruguru bemeza […]