Abatuye umurunge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko nyuma yo kuganirizwa ku itegeko rijyanye n’icuruzwa ry’abantu, basanze bacuruzaga abana babo kubabajyana mu mujyi wa Kigali gukora akazi gatandukanye, batazi ko ari icyaha ku buryo bafite ingamba zo kubarinda.
Ibi aba baturage bakaba babitangarije mu kiganiro cya teguwe n’umuryango wa Never Again +Rwanda, binyujijwe mu mushinga witwa Dufatanye Kwiyubakira gihugu.
Umwe muri aba baturage utuye mu kagali ka Nyarusange, avuga ko nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi ku bufatanye n’umuryango wa Never +Again Rwanda itegeko rivuga icuruzwa ry’abantu yasanze yarucuruje abana be babiri atabizi.
Ati: ” Kubera kutamenya itegeko, kandi nkaba naganirijwe nkamenya gucuruza abantu icyo aricyo, nasobanukiwe ko nacuruje abana banjye ntabizi kuko natanze umuhungu afite imyaka 17, noneho mushikiwe nawe mutanze afite imyaka 18, bose bajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali, ariko kuva nabohereza sinzi aho bari nubwo numva ngo umwe ageze muri Uganda mugihe undi ari muri Kenya”.
Akomeza avuga ko nyuma yo kwigishwa itegeko rivuga icuruzwa ry’abantu, ashimira umuryango wa Never Again + Rwanda yamusobanuriye itegeko ry’icuruzwa ry’abantu, bikaba bitumye afata ingamba z’uko nta mwana uzongera gutwarwa iwabo batazi icyo agiye gukora.
Ati: “Ndashimira umuryango Never Again Rwanda kuko ubu nasobanukiwe n’itegeko rijyanye n’icuruzwa ry’abantu, rero mfite intego ko nta mwana uzongera gutwarwa iwabo batazi aho agiye n’akazi agiye gukora”.
Mugenziwe nawe avuga ko kwigishwa itegeko rivuga icuruzwa ry’abantu, byamufashije kumenya uko yitwara kugirango atazisanga yaguye mu byaha byo gucuruza abantu.
Ati: ” Kuba Never Again +Rwanda yaje kutuganiriza ku itegeko rivuga icuruzwa ry’abantu, nibyiza kuko byadufashije kwirinda kugwa mu byaha byo gucuruza abantu, kuko nk’ubu umuntu yazaga akaguha amafaranga ukamushakira umwana w’umukozi nyamara utazi ko ari ukwinjira mu byaha byo ku mucuruza”.
Mukobwajana Marceline umukozi w’umuryango wa Never Again + Rwanda mu karere ka Nyanza avuga ko, kwigisha abatuye aka karere itegeko ryo gucuruza abantu, binyujijwe mu mushinga Dufatanye Kwiyubakira Igihugu, ari ukugirango birinde kuzagwa mu byaha byo gucuruza abantu.
Ati: “ Rero nk’umuryango wa Never Again + Rwanda twigisha abaturage itegeko ry’icuruzwa ry’abantu, twabishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Never Again+ Rwanda bwagaragaje ko hari abantu bakurwa mu miryango yabo bakajyanwa gukora mu tuzi turimo no kuba abakobwa bashorwa mu gukoreshwa imibonano mpuza bitsina.
“Rero kubigisha ni ukugirango tubarinde kugwa mu byaha byo gucuruza abantu batabizi na cyane ko hari aba bafite abana bohereza gukora mu mijyi ariko batazi icyo bagiye gukora nugiye kubakoresha ahubwo bo bakurikiye amafaranga bari buhabwe”.
Kayitesi Nadine umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bafite gahunda ihoraho yo kwigisha abatuye aka karere amategeko kandi bafatanyije n’abafatanyabikorwa.
Ati: ” Mu rwego rwo gufasha abatuye akarere kacu ka Nyanza kumenya amategeko, tugira gahunda yo kubigisha amategeko, nkuko ubu twabasobanuriye irijyanye, n’icuruzwa ry’abantu, kubera ko usanga benshi batazi ko kwakira amafara ugatanga umwana akajya gukoreshwa akazi ko mu rugo ari ukumucuruza kandi bari bakunze kubikora”.
Itegeko rivuga icuruzwa ry’abantuItegeko ryo mu mwaka wa 2018 rirebana n’icuruzwa ryabantu rikaba rivuga mu ngingo yaryo ya 6 agakace kambere ko icuruzwa cy’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.
Naho mungingo yaryo ya 18 rikaba rivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).
Gusa nanone Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).
Aimable Uwizeyimana