Urubyiruko ruri mu buhinzi ruhamya ko ruzungukira mu ikoranabuhanga ryo gukoresha imbuto zihinduriwe uturemangingo

Mugihe abari mu mwuga buhinzi bavugako bahura n’ibibazo bijyanye n’igabanuka ry’umusaruro ritewe n’ibintu binyuranye harimo kuba imyaka yibasirwa n’indwara ndetse n’ibyonnyi hakiyongeraho ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza;Abashakashatsi n’abandi bafite inshingano mu kuzamura ubuhinzi bemeza ko ikoranabuhanga rikenewe mu guhangana n’ibyo bibazo harimo n’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo. Uru rubyiruko rwemezako ubuhinzi bukeneye  iryo  koranabuhanga rituma umusaruro wiyongera kuko abakeneye ibiribwa biyongera mugihe ubutaka […]

Rwanda : Uruhare rw’urubyiruko mu ikoranabuhanga mu buhinzi

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB kirashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko kugira ubumenyi ku miterere y’imbuto zivuguruye bishingiye ku turemangingo twazo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.   Kugirango ubuhinzi n’ubworozi bubashe gutanga umusaruro hakenewemo ikoranabuhanga mu rwego rwo gutuma ibibazo bituma igipimo cy’umusaruro ku gihingwa kitagerwaho bibonerwe umuti . “Ubuhinzi burambye bukeneye ko […]

Rwanda: ikoranabuhanga mu mbuto mu kuzamura umusaruro w’imyumbati

    MugIhe bamwe mu bahinzi bavugako hari ukugabanuka k’umusaruro w’imyumbati,abashakashatsi bo bemezako ikoranabuhanga harimo no guteza imbere ikoreshwa rya GMO byafasha mu gukemura icyo kibazo Matabaro david n’umuhinzi w’imyumbati wabigize umwuga mu karere ka Ruhang,avugako hagenda hagaragara umusaruro muke kubera abahinzi bapfa guhinga imbuto babonye, imyumvire  ndetse ni indwara za hato na hato zibasira icyo gihingwa.; akavugako ikoranabuganga mu […]

Ruhango: Ruhango Barashima Perezida wa Repuburika n’abafatanya bikorwa bafatanyije gutera ibiti mu mayaga kuri ubu akaba atoshye

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba abatuye aka karere cyane cyane batuye mu gice cy’amayaga, gushimira umukuru w’igihugu n’abafatanyabikorwa bafatanyije nawe mu gufasha abaturage gutera ibiti muri iki gice cy’amayaga kuri ubu akaba atoshye nyamara yarahoze ari ubutaye burwangwa ni izuba ryinshi nimiyaga yatwaraga ibisenge by’amazu. Mu marushanwa y’umupira w’amaguru ryateguwe n’umushinga Green Amayaga, ndetse muri aya marushanwa abatuye umurenge wa […]

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barifuza gufashwa kubona imihanda imodoka zifashisha zitwara umusaruro wabo

Bamwe mubahinzi bicyayi bo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruuru, nubwo bavuga ko nyuma yo kwitabira ubuhinzi bwicyayi hari ibyahindutse mu mibereho yabo yari yuzuyemo gutungwa no kujya guca incuro, baranagaragaza imbogamizi z’imihanda idakoze itaborohereza kugeza umusaruro wabo  ku ikusanyirizo aho imodoka ziza kuwutwara. Bamwe mubahinzi bicyayi babarizwa mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, nibo bumvikana […]

Gicumbi: Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi barifuza ibiti byo ku rwanya isuri mu mirima yabo

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative Kotemika ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, Baravuga ko n’ubwo bahawe ubufasha n’umushinga Green Gicumbi bwo kubona ’imbuto nziza y’igihingwa cy’ibirayi barimo gutuburira mu mirima yabo y’amaterase y’ikora, ariko banakeneye guhabwa ubufasha bw’ibiti byo gutera ku mirima yabo kugirango barusheho guhangana n’ikibazo cy’isuri yangiza imyaka. Abahinzi bagera kuri […]

Gicumbi: Baravuga ko igiti ari ingirakamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi baravuga ko igiti ari ingira kamaro nyuma yaho ubuyoyobozi bw’intara yamajyaruguru na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bifatanyije mugikorwa cyo gutera ibiti no gusazura amashyamba. Ubuyobozi  bwo burabasaba abahatuye kwita kubiti n’ibidukikije muri rusange bakomeza gutera ibiti bahereye kubyo bateye muri uyu muganda wasozaga ukwezi ku ugushyingo. Aha N’imugikorwa cyo gutera ibiti no […]

Ruhango: Abahinzi bimyumbati barataka igihombo kubera imbuto y’imyumbati arwaye

Bamwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, baravuga ko iki gihingwa cy’imyumbati cyari nka moteri y’iterambere ryabo, bitewe n’indwara yakibasiye kitagitanga  umusaruro, ibituma bifuza ko  ubuyobozi bubafasha iki kibazo kikavugutirwa umuti mu buryo burambye cyane cyane hashakwa imbuto idafatwa n’uburwayi. Abarimo abatuye mu tugari twa Nyakarekare, mbuye , gisanga, gishari […]

Musanze: Abahinzi b’ibirayi barashyira mu majwi ibura ry’imbuto kuba nyirabayazana w’ibura ry’umusaruro ku masoko

Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi bo mubice bitandukanye, baravuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi n’ibonetse ikaboneka ihenze, ari inzitizi ituma batagera ku ntego y’umusaruro n’iterambere bifuza, ibituma basaba inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imbuto y’ibirayi, kuko ngo gikomeje gutuma ibirayi bibura ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu. Mureramanzi Heslon na Nyirabahire Jeanette, ni bamwe mu […]

Rwanda: bamwe mu bahinzi nta cyizere bafite cyo kuzabona umusaruro muri iki gihembwe cyambere cy’ihinga cya 2023

Hirya no hino ku isi hagaragara ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane y’ibura ry’imvura aho usanga ibiribwa bigabanuka. Muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umuhindo 2023A hamwe na hamwe mu Rwanda, abahinzi beravugako nta kizere cy’umusauro mwiza kuko izuba ryavuye igihe kinini batanafite uburyo bwo kuhira cyane ku bahinga imusozi. Bamwe mu bahinzi bateye ibigoli n’ibishyimbo imusozi aho batabasha kuvomerera, baravugako […]