Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB kirashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko kugira ubumenyi ku miterere y’imbuto zivuguruye bishingiye ku turemangingo twazo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

 

Kugirango ubuhinzi n’ubworozi bubashe gutanga umusaruro hakenewemo ikoranabuhanga mu rwego rwo gutuma ibibazo bituma igipimo cy’umusaruro ku gihingwa kitagerwaho bibonerwe umuti .

“Ubuhinzi burambye bukeneye ko urubyiruko rugira uruhare mu kumva no kwitabira iryo koranabuhanga”. Dr Athanase Nduwumuremyi ni umushakashatsi  ku bihingwa by’ibinyabijumba muri RAB akaba n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku binyabijumba n’ibinyamizi akoranye n. imushinga iteza imbere ubwo ubushakashatsi; a vugako uruhare rw’urubyiruko ari ngomwa mu guteza imbere iryo koranabuhanga.

 

Ibi biravugwa mugihe bamwe mu rubyiruko nabo bemeza ko ikoranabuhanga bungutse bazarigeza no ku bandi banafashe ku guhindura imyumvire bavuga ku bituburano, ibyo bikazafasha kubona umusaruro mwinshi ku buso buto.

Ingabire Alice n’umukozi w’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga,RYATH mu bushakashatsi baherutse gukora basanze urubyiruko rufite imbogamizi ku isonga akaba ari ubumenyi, ku buryo ngo RAb ibafashije kuko basobanukirwa n’ikoranabunga rishingiye ku kuvugurura  ubwiza bw’imbuto, bikaba bizatuma urubyiruko umusemburo ku kuboneka ku musaruro uhagije

 

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo by’ubuke bw’umusaruro, RAB ifatanyije n’umushinga ukorera mu bihugu 9 bya Afurika ‘OFAB ‘ugamije guteza imbere ibihingwa byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga  ‘GMO’ bikize ku ntungamuriri, bibasha guhangana n’indwara, ibyonnyi n’imihindagurikire y’ikirere.Urubyiruko rwahuguwe  muri iyi gahunda rwitezweho kuzafasha abantu kugira ubumenyi buhagije ku mbuto zikozwe mu rwego rw’ikoranabuhanga, nko ku mbuto y’ibigori ingano, umuceri, mbati  n’izindi aho bizafasha guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa bike ku isi.

Note: Inkuru Audio

 

 

Florentine Mukarubayiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *