MugIhe bamwe mu bahinzi bavugako hari ukugabanuka k’umusaruro w’imyumbati,abashakashatsi bo bemezako ikoranabuhanga harimo no guteza imbere ikoreshwa rya GMO byafasha mu gukemura icyo kibazo

Matabaro david n’umuhinzi w’imyumbati wabigize umwuga mu karere ka Ruhang,avugako hagenda hagaragara umusaruro muke kubera abahinzi bapfa guhinga imbuto babonye, imyumvire  ndetse ni indwara za hato na hato zibasira icyo gihingwa.; akavugako ikoranabuganga mu kubona izo mbuto nziza ryafasha mu  guhangana n’ibyo bibazo.

 

Semanywa Gemain ,nawe ni umuhinzi w’imyumbati wo mu karere ka Nyanza , avugako  umusaruro w’imyumbati wabuze kubera ikoranabuhanga rike abahinzi bafite. bityo n’ibiciro bikaba byaratumbagiye. avugako ubu ikiro cy’ifu y’ubugari kiri kugura amafaranga 900 . Ngo hakemewe ubuvugizi

Mu kureba aho abashakashatsi  mu buhinzi bageze bakora kuri icyo kibazo, radio Huguka yaganiriye na Dr Nduwumuremyi Athanase

umushakashatsi  ku bihingwa by’ibinyabijumba muri RAB akaba n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku binyabijumba n’ibinyamizi akoranye n’Umushinga uteza imbere ubwo ubushakashatsi OFAB; avugako hari intambwe imaze guterwa ku buryo ubwo bushakashatsi bwatangiye kandi amara impungenge abagira ikibazo ku buziranenge bw’izo mbuto ; ko hari ibigo mu Rwanda bibikurikiranira hafi.

OFAB Ni umushinga ‘ugamije guteza imbere ibihingwa byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga  ‘GMO’ bikize ku ntungamuriri, bibasha guhangana n’indwara, ibyonnyi n’imihindagurikire y’ikirere. U Rwanda, mu kwakira 2021 niho rwashyize umukono ku masezerano n’ibindi bihugu bya Afrika  yo guteza  imbere iryo koranabunga Agri Biotechnolgy binyuze mu mushinga OFAB. Ishyirwa mu bikorwa ryoyo rikazafasha guhangana n’igabanuka ry’ibiribwa muri rusange.

 

Note: INKURU Audio

 

Florentine MUKARUBAYIZA

 

Florentine MUKARUBAYIZA

Radio Huguka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *