Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango cyane cyane biganjemo abagabo, baragaragaraho kugira imyumvire yokuba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana babo bari munsi y’imya itanu badashobora kubabonera igi ryo kubagaburira.

Mugihe inzego zita kubuzima mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC byumwihariko mu ishami ry’iki kigo rifite mu nshingano kwita ku mikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abafatanyabikorwa bazo muri gahunda zigamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, zigaragaza ko kugaburira umwana igi rimwe buri munsi bishobora kugabanya igwingira kugeza kukigero cya 47% ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ku kigero cya 74%.

Bamwe mu babyeyi b’igitsina gore bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu murenge wa kabagali mu karere ka ka Ruhango, bavuga ko badashobora gufata mafaranga bahahisha ibiribwa byahaza umuryango batunze ngo bajye gukuraho ayo kugura igi ryo kugaburira umwana umwe.

 

Icyakora kurundi ruhande bagaragaza gushinja bamwe mu babyeyi babagabo kugira uruhare runini mu kutita ku mikurire y’abana babo harimo nuko kutaboneka kw’igi ryo kugaburira umwana buri munsi cg iryo kumuha byibura rimwe mu cyumweru.

Iyi ni ingingo igarukwaho kandi na Janvier Ndayambaje ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima harimo nohugurikirana imirire n’imikurire y’abana muri zone y’ibitaro bya Gitwe, ibarizwamo Umurenge wa Kabagali, Bweramana, Kinihira, Mwendo ndetse n’umurenge wa Byimana.

Nawe akaba avuga uburyo mu bigaragara n’ubwo ngo abayeyi bo muri iyo mirenge abenshinsi bafite ubushobozi ariko cyane cyane abiganjemo abagabo bafite ikibazo cy’imyumvire gituma badashobora kwita ku mirire y’umwana.

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana J.M.V, avuga ko bishingiye no ku bukangurambanga bwahujwe n’umunsi w’umuganura w’uyu mwaka 2023, bugamije gukangurira ababyeyi kugaburira umwana igi rimwe ku munsi nkimwe mu nkingi yafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira, aba babyeyi bo mu murenge wa Kabagali kimwe n’abandi bayihuje basabwa kuyihindura ndetse ko ku bagaragaza rwitwazo rwuko  kutabona igi ryo kugaburira umwana mu kurwanya imirire mibi n’igwingira biterwa no kubura amafaranga.

Ubuyobozi bw’aka karere ku bufatanye n’izindi nzego za leta n’abafatanyabikorwa bayo, hari gahunda yo kuboroza inkoko zizatuma ababasha kubona amagi yo kugaburira abana.

Ku ruhande rw’ishamimi ry’umuryango w’abibumbye rita ku bana (UNICEF), Rutayisire Justin Umukozi muri iri shami ushinzwe agashami gashinzwe guhindura Imyumvire, avuga ko UNICEF nayo yiyemeje kuba umufatanyabikorwa  wa leta y’u Rwanda muri gahunda yo gukungurira ababyeyi kurwanya imirire mibi n’ingwira bagaburira  abana igi. 

Imibare dukesha ubuyobzi bw’ishami rishizwe ubuzima mu karere ka Ruhango, igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023 aka karere gafite abana bagwingiye bagera kuri 24,9%.

ni mu gihe  imibare igaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare yavuye mu bushakashatse bwakozwe mwaka wa 2020, igaragaza ko mu gihugu hose abana bagwingiye bagera kuri 33% bavuye kuri 38% bariho mu mwaka wa 2015, ndetse imibare y’iki kigo  kuri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana hifashishishijwe ku kugaburira umwana igi nk’inkingi fatizo mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, ikaba igaragaza ko mu Rwanda abana guhera kumezi atandatu kugera kumyaka ibiri, ababasha kugaburirwa amagi ari 7% gusa.

Aha ni naho ku ntego ihari y’uko mu mwaka wa2024 abana bagwingiye bazaba basigaye kuri 19%, hari gahunda yo gukagurira aba byeyi kubigiramo uruhare bita ku kugaburira umwa uri munsi y’imyaka itanu igi buri munsi.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI mu karere ka Ruhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *