Ubuyobozi bw’inama y’Ababyeyi barerera ku ishuri rya GS Ruramba riherereye mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi, hamwe n’ubuyobozi bw’akagali ka Masaka barasaba ababyeyi bafite abana barangije mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cy’amashuri y’incuke, gukomeza kubitaho babafasha muri iki gihe kibiruhuklo kugirango bazabashe gutangira umwaka wa mbere umwaka utaha badasubiye inyuma.

Aba nibamwe mu bana barangije umwaka wa gatatu w’ikiciro cy’amashuri y’incuke, ku kigo cy’amashuri cya GS Ruramba gihereye mu kagali ka Kigese mu murenge wa Rugalika mu  karere ka Kamonyi mu ntara y’amagepfo.

Mubirori byo gushimira aba bana barangije ikiciro cy’amashuri y’incuke bitegura kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, umuyobozi w’iri shuri ushinzwe amasomo NYIRANSABIMANA Florencde, akaba agaruka ku gushimira leta kuri ubu yashyizeho gahunda yo gushyiraho ikiciro cy’incuke mu bigo bya leta bikareka kwitwa ko iki kiciro kiba mu mashuri yigenga gusa, ibyo anaheraho yifuza ko ababyeyi bakwiye kohereza abana bato mu mashuri y’inshuke kuko ngo hari byinshi abasha kuhigira.

Ni mugihe ku ruhande rw’umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi NIYIRERA Thamali, avuga ko kugirango aba bana babashe kujya umwaka utaha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza nta nkomyi, ababyeyi bakwiye gukomeza kwigisha abana no mu biruhuko bigiye kuza mu minsi iri imbere.

Naho ku uruhande rw’umunyamabangan nshingwabikorwa w’akagali ka Masaka kari mu murenge wa Rugalika mu akrere ka Kamonyi NYIRABAGWIZA Selaphine , akaba we yongera kwibutsa ababyeyi ko bakwiye kurindab abana igikorwa cyose kibi, ubundi bakabafasha gukomeza gusubira mu byo bize no kubigisha indanga gaciro mu gukunda umurimo ni isuku mu rugo hamwe na kirazira.

Kuri ubu ishuri rya Gs Ruramba nubwo abarirereraho ndetse n’abarezi baharerera bakaba bashima uburyo riri kugenda rirushaho gutanga uburezi bufite ireme kubarirereraho, abaranagaragaza ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kuko  kubyumba 18 iri shuri rifite harimo kuri ubu byigamo abanyeshuri bagera ku 1406, ni ukuvuga impuzandengo ari abanyeshuri bagera kuri 72 mu cyumba kimwe, ibisaba ko ubuyobozi bukomeza gufasha iri shuri binyujijwe muri gahunda ya leta yo kungera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo guca ubucucike mu mashuri.

Inkurumushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA Cheif Editor Radio Huguka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *