Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba abatuye aka karere cyane cyane batuye mu gice cy’amayaga, gushimira umukuru w’igihugu n’abafatanyabikorwa bafatanyije nawe mu gufasha abaturage gutera ibiti muri iki gice cy’amayaga kuri ubu akaba atoshye nyamara yarahoze ari ubutaye burwangwa ni izuba ryinshi nimiyaga yatwaraga ibisenge by’amazu.

Mu marushanwa y’umupira w’amaguru ryateguwe n’umushinga Green Amayaga, ndetse muri aya marushanwa abatuye umurenge wa ntongwe mu karere ka Ruhango ubwo baganirizwaga n’Umuryango utari uwa Leta uharanira kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA) ku ubufatanye ni ikigo cy’igihugu cyita kubidukikije REMA,

Akimana Marie Claire umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ukomoka mu murenge wa Nyarubaka mu karere Ka kamonyi  na NSENGIYUMVA Damien umuhinzi mworozi ukomoka mu murenge wa kinazi mu karere ka Ruhango, niho  bavugira  bagaruka ku kuba igice batuyemo cy’amayaga cyari gikunze kwibasirwa ni izuba n’ imiyaga kubera ko nta giti cyahabaga, ariko kandi nyuma y’umushinga green amayaga wabafashije gutera ibiti byatangiye kubagirira akamaro ibyo banaheraho bavuga ko cyimwe nabagenzi babo baharanira kubirinda no kubyangiza.

Ibyo aba batuye mugice cy’amayaga bavuga nibyo uhagarariye ikigo cy’igihugu kita kubidukikije REMA ushinzwe raporo kubidukikije Rushema Emmanuel, nibyo aheraho nawe asaba abatuye igice cy’amayaga kwita ku bidukikije cyane cyane ibiti byatewe muri iki gice, mu rwego rwo gukomeza kurushaho gushyigikira no kwita ku mayaga akeye atarangwa nubutayu.

Uku gusaba abatuye igice cy’amaya kwita kubiti bigira amayaga , amayaga atoshye, biragarukwaho na Kubwayezu Livingston uhagarariye Umuryango utari uwa Leta uharanira kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA),  ibyo anaheraho yifuza ko imvugo y’amayaga atoshye bayigira iyabo mu rwego rwo guhora bazirikana ko kugira amayaga atoshye bibibutsa  inshingano zo kubungabunga ibiti.

Gusa ku uruhande rwa Habarurema Valensi umuyobozi w’akarere ka Ruhango, aka aayumvikana asaba abatuye aka karere, gushimira perezida wa repuburika Paul KAGAME wabafashije gucyemura ikibazo cy’amayaga wasanganga arangwa ni imiyaga itwara ibisenge by’amazu mugihe cy’imvura, hamwe n’ubushyuhe mugihe cy’izuba, ngo ubwo yoherezaga abafatanyabikorwa barimo bakaza gufasha abatuye igice cy’amayaga kugihindura amayaga atoshye.

Aya marushanwa ari gukorwa agamije kwita kubidukikije cyane cyane mu gice cy’amayaga binyujijwe mu mushinga wiswe green amayaga, akaba ari guzahuza imirenge ibarizwa mu uturere dufite igice cy’amayaga uyu mushinga wa green amayaga ukoreramo aritwo, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA Radio Huguka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *