Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, aravuga ko uburere buhamye butagerwaho mugihe hatabayego ubufatanye bw’abana, ubw’ababyeyi ndetse n’ubwinzego z’ibigo by’amashuri, ku uburyo yifuza ko izi nzego eshatu zikwiye gufatanyiruza hamwe mu uburere buhamye.
NAYITURIKI Benjamin, ni umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo cy’amashuri cya Mari reine Kabgayi giherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Ubwo iki kigo cyari mu birori byo kwizihiza umunsi wa Bikiramariya Umwamikazi cyisunze no gusoza umwaka w’amashuri wa 2022-2023, NAYITURIKI nkumunyeshuri akaba yumvikana avuga uburyo yari agiye kuva muri iki kigo ariko nyuma yo kugirwa inama n’abayobozi hamwe n’abarezi be, yaje kwisanga kuri ubu ari kurangiza amasomo ye kuko ageze mu mwaka wa gatandatu nta nkomyi.
Padiri Innocent MUVUNYI uyobora iki kigo, akaba ashingiye ku bivugwa n’uyu munyeshuri, agaragaza uburyo abanyeshuri barererwa muri iki kigo bitabwaho hatitawe ku kuba hari ufite ubwenge kuko n’abafite amanita make ngo iyo bagaragaje kuzamuka barahembwa icyo we yita gukora iyo bwabaga.
Ni mugihe umuybobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza MUGABO Jilibert, ashima uburyo abarererwa muri iki kigo cya Mari Reine kabgayi bitwara, ibyo anaheraho asaba abanyeshuri n’urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gukoresha nabi ikoranabuhanga kuko nabwo ngo bakwisanga ryababereye ikiyobyabwenge.
Icyakora ku uruhande rwa umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru musenyeri Simaragde Mbonyintege, ashingiye ku ntego ya kiliziya gatolika yo gutanga uburere buhamye, yongeye kugaruka kunzego eshatu zigomba gukorana kugirango haboneke umusaruro w’uburere bwuzuye, kandi buri rwego rugakora inshingano zarwo.
Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru musenyeri Simaragde Mbonyintege aravuga ibi mugihe, hasanzwe hariho insanganyamatsiko kiliziya gaturika yihaye muri uyu mwaka w’uburezi wa 2022-2023, igira iti kurera umwana ushoboye kandi ushobotsi nk’intego y’ibigo by’amashuri ya Kiliziya Gatolika muri rusange.
Andi maforo
Inkuru mushobora kuyumva hano
Aimable UWIZEYIMANA