Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Barthazar NTIVUGURUZWA arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi hamwe n’ababyeyi, kumva ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse ari inshingano zabo nta numwe uvuyemo.

Padiri Jean D’amour Majyambere umuyobozi w’ishuri rya mutagatifu Bernadette riherere mu murenge wa Gacurabwenge mu  karere ka Kamonyi, aravuga ko iri shuri mu myigire y’abana baryigamo intego ryari gifite, umwaka ushize wa 2022-2023, yo gutsindisha ku kigero cyo hejuru yagezweho, kuko mu kiciro rusange kubana 406 hatsinze abana 393 bangana na 97%, mugihe mu mwaka wa gatandatu kubana bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bangana na 110 hatsinze abagera ku 107,banga na 98% ndetse batatu muribo babasha kuzuza ibizamini bya leta bakoze.

Bamwe mubanyeshuri biga kuri ubu muri iki kigo cya mutagatifu Bernadette, bo bakaba bazirikana ko kwiga kwabo gushingiye ku nsanganyamatsiko y’uburezi gatorika uyu mwaka yo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse, kuko iyi nsanganyamatsiko iri kubafasha gusobanukirwa umwana usjoboye icyo agomba kwitaho ndetse n’ushobotse uko agomba kwitwara ku ishuri mu rwego rwo kurangiza neza imirimo yo kwiga bashinzwe.

Ibivugwa naba banyeshuri nibyo umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, ashingiraho yibutsa ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse, ari intego itareba kiriziya gatorika gusa, kuko birareba abayobozi bibigo by’amashuri bose ko gutanga ubumenyi bigomba guherekezwa no kwigisha amanyeshuri, ikinyabupfura kuko kuba umwana atsinda bidasobanura ko aba yamaze kuba umuntu ushoboye kandi ushobotse.

Ni mugihe ku uruhande rwa musenyeri Bartazard Ntivuguruzwa umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, we asaba ababyeyi abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kwibuka ko kugira umwana ushoboye kandi ushobotse bitareba cyangwa ngo bibe inshingano z’abana gusa, kuko ngo birareba buri wese ufite uruhare mu uburezi nta numwe uvuyemo.

Ishuri ryisumbuye rya  mutagatifu Bernadette riherere mu karere ka Kamonyi, rikaba ari ishuri rimaze imyaka irenga 50, aho ryaratangiye ryigamo abana babakobwa gusa nyuma mu mwaka wa 2009 rikaza no kujya ryakira abahungu kugeza na nubu, usibye kwiga amasomo yo mu ishuri abaryigamo bakaba bigishwa nikinyabupfura binyujijwe mu mikino itandukanye no mu matsinda  arimo ni itorero ribyina imbyino nyarwanda gakondo rimaze imyaka ritwara igikombe cyo ku rwego rw’igihugu rihigitse ayandi matorero aba yaturutse mu mashuri yisumbuye.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *