Bamwe mubatuye mu murenge wa Mwendo bivuriza ku kigonderabuzima cya gishweru mu karere ka Ruhango, baravuga ko nyuma y’uko iki kigonderabuzima hutswe inzu ababyeyi babyariramo bigiye gukemura ikibazo cy’uko wasangaga uwaherekeje umubyeyi abura aho yicara ngo yakire umwana wavutse , ibyatumaga ababyeyi baje kubyara batisanzura.

Mukaremera Alexia na DUKUZEMARIYA Agnes ni bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.

Aba babyeyi ubusanzwe bajya gushaka service z’ubuvuzi ku kigonderabuzima cya gishweru, barumvikana bavuga uburyo nyuma yo kubakirwa inzu ababyeyi babyariramo ku ubufatanye n’umufatanya bikorwa FHI, ngo bigiye gukemura ibibazo ababyeyi bahuraga nabyo igihe babaga bagiye kubyara, kuko ng hari ni igihe wasangaga ababyeyi baje kubyara bararana n’ababaherekeje kwa mu ganga ku gitanda kimwe.

Ni mugihe ku uruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valensi, asaservice ba abatuye umurenge wa mwendo gufata neza ibikorwa remezo begerezwa, ubundi kukijyanye ni nyubako yo kujya yifashishwa n’ababyeyi babyara akaba ayiheraho asaba abatuye mwendo kujya kwa muganga batabyariye mu rugo cyangwa ngo bakoreshe imiti ya Kinyarwanda.

Usibye iyi nyubako ababyeyi bazajya babyarizwamo yatashywe yuzuye itwaye asaga miriyoni 65, muri uyu murenge wa mwendo, hakaba kandi hatashywe isoko rya gafunzo hamwe n’ivuriro  rito rya poste de sante, ibi bikorwa remezo nkuko bivugwa n’ubuyobozi bw’akarere bikaba biri gutahwa mu rwego rwo kureba imihigo ya 2022-2023 yeshejwe ku kigera cya ijana ku ijana.

UWIZEYIMANA  Aimable 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *