Bamawe mu urubyiruko rwabakobwa bakorera imirimo mu uruganda rwa Kawa ruherereye mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru baravuga ko kuba bakora muri uru ruganda biri gutuma bikemurira ibibazo badategereje gusaba ndetse bikanabarinda kugera kudusantere bahuriramo nababashuka kuko ngo akazi kabo gatangira samoya za mugitondo kakagera sakumi nimwe zumugoroba.

Bamwe mubakobwa bari mu kiciro cyurubyiruko twasanze mu ruganda rutunganya kawa ruherereye mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru, aho bari kwanika kawa yamaze gutonorwa, nibo bavuga ko kuba bakora mu uruganda nibyo baheraho bavuga uburyo nkurubyiruko rwabakobwa bibafasha kugira ibibazo bikemurira badategereje kugira uwo basaba, ndetse bikanabarinda kujya mu dusantere aho bashobora guhurira nababashuka bakabashora mu ngesombi.


Ashingiye kubivugwa nuyu muryango umuybozi wungirije wakarere ka Nyaruuru ushinzwe iterambere ryimibereho myiza Byukusenge Asumpta, akaba asaba urundi rubyiruko rwo muri aka karere ka Nyaruguru, kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere kabo bakareka kwirukira mu miyji no gutegereza akimuhana kaza imvura ihise.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu ngo aka karere gafite imirimo urubyiruko rushobora gukora rudategereje gusaba cyangwa guhabwa iri mu byiciro bitandukanye, nkaho mu bikorwa remezo hari imirimo yo gukora mu mihanda, mu ubuhinzi hakaba hari imirimo yo gukora mu nganda zibyayi no gusarura ibyayi mu mirima, ku uburyo kuriwe ngo ntampamvu nimwe yakabaye ituma hari urubyiruko rwo muri aka karere rwirirwa ku masantere no kwishora mu ngesombi zirimo no kwishora muyiyobyabwenge.

Inkuru mushobora kuyumva hano

 

Aimable UWIZWEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *