Bamwe mubahinzi bicyayi bo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruuru, nubwo bavuga ko nyuma yo kwitabira ubuhinzi bwicyayi hari ibyahindutse mu mibereho yabo yari yuzuyemo gutungwa no kujya guca incuro, baranagaragaza imbogamizi z’imihanda idakoze itaborohereza kugeza umusaruro wabo  ku ikusanyirizo aho imodoka ziza kuwutwara.

Bamwe mubahinzi bicyayi babarizwa mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, nibo bumvikana bavuga ko kwitabira ubuhinzi bwicyayi hari ibyahindutse ku ubuzima bwabo bwari bwuzuyemo kubaho ari uko baciye inshuro,ahanini bishingiye ku kuba ubutaka bari bafite bwari ubwo mu misozi yuzuyeho amashinge ntakintu bashoboraga kweza.

Gusa nubwo bagaragaza ko kwitabira guhinga icyayi hari uburyo byabahinduriye ubuzima, baravuga ko ikibazo cy’imihanda idakoze gituma batoroherwa no kugeza umusaruro wabo ku ruganda.

Icyakora ku uruhande rwa Dr Ildephonse Musafiri minisitiri wa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, akaba yizeza aba bahinzi bakanguriwe gukoresha amasambu bari bafite yuzuyeho amashinge ntakindi abasha ku bufasha mu kwiteza imbere kuyahingaho icyayi, ko leta iticaye iri gutekereza uburyo iyo mihanda iborohereza kugeza umusaruro wabo w’icyayi ku ruganda izakorwa mu rwego rwo kurushaho gukomeza kuzamura iterambere ry’abatuye akarere ka Nyaruguru.

Aba bahinzi bavuga ko bakwiye gufashwa gukemura ibibazo by’imihanda usanga bibabangamiye mu ubuhinzi bwabo bwicyayi, bakaba  bahinga igihingwa cyicyayi ku ubuso busaga hegitari 1600, aho bavuga ko usibye ikibazo cy’imihanda ubusanzwe kwitabira guhinga icyayi byazamuye amafaranga bakuraga mu mashyamba, aho kuri ubu basigaye bayakuba inshuro zirenze imwe na cyane ko icyayi basarura kabiri mu kwezi mugihe amashyamba yo bategerezaga gusarura nibura nyuma y’imyaka ine.

Inkuru mu shobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *