Umuryango  Never again Rwanda ishami rikorera mu karere ka nyanza, uravuga ko mu buryo bwo kurwanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, wafashe ingamba zo guhuza abaturage bo mu Kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana n’ubuyobozi bw’akarere kabo ka Nyanza kugirango bungurane ibitekerezo mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo mu buryo burambye.

Bamwe abyeyi bo mu kagari ka Kavumu kabarizwa mu murenge wa Busasamana akarere ka Nyanza, bagaragaza ko kuba ibibazo by’igwingira n’imirere mibi mu bana kidacika muri aka kagari, biri guterwa na bamwe mu babyiye bagenzi babo usanga badafite ubushobozi bwo kubona ibyo bifashisha bita ku mirire yabana babo ndetse nokuba hari abandi bishoboye ariko baka batita kubuzima bw’abana babo

Aba babyeyi baravuga ko umuti w’icyo kibazo nta handi washakirwa uretse kuba ubuyobozi aribwo bukwiye kwita kuri ibyo bibazo biri kugaragara kuri abo babyeyi bityo ubuzima bw’abo bana ’igihugu ntibukomeze kuhazaharira.

Icyakora umuhuzabikorwa w’Umuryango Never again Rwanda ishami rya nyanza, Marcelline Mukobwajana, avuga ko uyu muryango nk’umufatanyabikora w’aka karere muri gahunda zigamije gushaka umutia wa bimwe mu bibazo bibangamiye abagatuye, mu buryo bwo kurwanya igwingira n’Imirire mibi mu bana kuri ubu wamaze gushyiraho gahunda z’ibiganiro bihuza ubuyobozi bw’aka karere n’abagatuye ari nabyo byateguwe muri aka Kagali ka Kavumu .

Gusa ku uruhande rw’umuyobozi  wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Imibereho myiza, Kayitesi Nadine avuga ko Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana kiri kuvugwa mu kagari ka Kavumu, ubuyobozi bw’aka karere bugiye kureba uko bwafasha mu buryo bw’ubushobozi ababyeyi bigaragara ko badafite aho bakura ibiribwa byokwita ku mikurire y;abana babo ndetse nogukora ubukangurambara kugirango abasigaye bafite amikoro ariko batita kubuzima bw’abana babo bahindure imyumvire. 

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza ko umwaka ushize wa 2022 warangiye muri aka karere habarurwaga abana bagera kuri 23% bari mu kibazo cy’imirire mibi, bakaba ngo bari bavuye kuri 25% y’abana bagaragaragaho ikibazo cy’imirire mibi mu mwaka wa 2021.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *