Bamwe mubatuye Umurenge wa Kageyo umwe mu mirenge y’akarere Ka Ngororero ikora ku ishyamba rya gishwati, baravuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagifite imyumire yo kumva ko ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo amaze mu muryango , ahubwo ari uwo kuwuteza ibibazo birimo no kwangiza ibintu. Ibintu bavuga bahereye  ku kuba abafite ubumuga bwo mu mutwe, ngo usanga ntakindi babasha gukora usibye kwirirwa biruka mu masantere atandandukanye  yo mu murenge wabo bateza umutekano muke.

Icyakora ku uruhande rwa Dr. Jean Damascene IYAMUREMYE umukozi mu kigo cy’igihugu cyita ku ubuzima RBC uhagarariye agashimi gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, arumvikana avuga uburyo abanyarwanda muri rusange, bakwiye guhindura imyumvire bafite ku umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, irimo no ku muha akato kuko nawe ari umuntu ndetse iyo yitaweho nawe hari icyo ashobora gukora mu muryangowe.

Ni mugihe ku uruhande rw’umuyobozi w’akareere ka Ngororero NKUSI Christophe, aravuga ko hari gahunda bafatanyamo n’abafatanya bikorwa b’aka karere batandukanye yo kwita kubafite ubumuga mur rusange,  ku uburyo bafite intego yo gukomeza ubukangurambaga bwo kurushaho kwibutsa abatuye aka karere ko ufite ubumuga bwo mu mutwe adakwiye guhabwa akato haba muri sosoyete no mu muryango akomokamo.

Ibi bikaba ubumuyobozi w‘akarere ka Ngororero  avuga ko ufte ubumuga bwo mumutwe iyo yitaweho abasha kugirira umuryango na sosiyete akamaro, bishimangirwa na Elissam Salim NTIBANYEMERA umukozi w’ikigo cya Gatagara ishami rya ndera  mu kigo cya Hmura ushinzwe ubumuga bwo mu mutwe muri iki kigo no mu bihugu byo mu biyaga bigari, aho avuga ko umuntu ufite ubumua bwo mu mutwe, iyo yitaweho agirira akamaro umuryango muri rusange.

Ibi akaba abivuga abihereye ku kuba hirya no hino ku isi hari bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe bagiye bitabwaho bakagirira akamaro imiryango  bavukamo, nk’aho urugero ari urwo muri leta zunze ubumwe z’Amerika Thomas Jefferson yabaye Perezida akayobora iki gihugu cy’igihangane ku isi guhera mu 1743 kugeza mu 1826 nyamara afite ubumuga bwo mu mutwe buri mu bwoko bwa (Autism), ibisaba ko inzego za leta hamwe n’abanyarwanda muri rusange , bashyira imbaraga ku guhindura imyumvire yo guha akato abafite ubumuga bwo mu mutwe na cyane ko iyo bitaweho babasha kugirira akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Imkuru mushobora kuyumva hano

Imable UWIZEYIMANA  Radio Huguka 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *