Bamwe mubatuye Umurenge wa Kageyo umwe mu mirenge y’akarere Ka Ngororero ikora ku ishyamba rya gishwati, baravuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagifite imyimire yo kumva ko ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo amaze mu muryango ahubwo ari uwo kuwuteza ibibazo birimo no kwangiza ibintu, ibintu bavuga bahereye ku kuba abafite ubumuga bwo mu mutwe, ngo usanga ntakindi babasha gukora usibye kwirirwa biruka mu masantere atandandukanye yo mu murenge wabo bateza umutekano muke.

Nubwo keta y’u Rwanda ku ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, yashyizeho gahunda yo kwita kubafite ubumuga butandukanye, aba baturage bo barumvikana bavuga uburyo ufite ubumuga bwo mu mutwe usanga muri sosiyete bamuha akato bakamufata nk’umuntu uhungabanya umutekano w’abandi, ndetse bagahamya ko kumwegera cyangwa kuri bamwe mu banyamuryango be kwemera ko bafitanye isano bikaba ingorabahizi.

Uwayezu Resituruda ati” abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe , bakora ibije mu mutwe wabo, kuko hari igihe atangiora gukora ikintu ugasanga ibyo arwaye bimubwirije kubireka ahubwo bikamutegeka kujya kwiruka”.

Naho SANGWINEZA Emile we aragiraa ati”Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe kumwegera biba biteye isoko kuko niyo mu vukana mu muryango rwose uramuhunga ntuba ushaka kumwegera, ndetse niyo umubonye uri hafi y’abantu ugerageza ku muhungira kure kugira hatagira umenya ko muva inda imwe cyangwa muri abavandimwe”.

Ni mugihe ku uruhande rwa Muragijemariya Epiphanie avuga ko gufata nabi umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, ataribyiza nubwo nawe avuga ko bigoye kumwitaho.

Epiphanie Aragira ati” Rwose gufata umuntu ufite ubumuga nabi sibyiza kuko nawe aba ari umuntu nkabandi, ariko kandi kumwitaho biragoye kuko nubwo munyuzeho namuha service nziza nka mufasha ariko kandi ntago kumwitaho uko bikwiye nabishobora kubera ko mbona aba ameze nkuri muyindi si itario iyabantu”.

Icyakora ku uruhande rwa Doctor Jean Damascene IYAMUREMYE umukozi mu kigo cy’igihugu cyita ku ubuzima RBC uhagarariye agashimi gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, arumvikana avuga uburyo abanyarwanda muri rusange bakwiye guhindura imyumvire bafite ku umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Doctor Jean Damascene ati” ndumva abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire, kuko siniyumvisha ukuntu umuntu ufite ubumuga atitabwaho na cyane ko iyo yitaweho agirira akamaro abo mu muryangowe”, “rero ndifuza ko abanyarwanda bagomba guhindura imyumvire bafite kubafite ubumuga bwo mu mutwe bakareka kubaha akato ahubwo bakabitaho kuko iyo bitaweho bagirira igihugu akamaro”.

Ni mugihe ku uruhande rw’umuyobozi w’akareere ka Ngororero NKUSI Christophe, avuga ko hari gahunda bafatanyamo n’abafatanya bikorwa b’akarere yo kwita kubafite ubumuga muri rusange, ku uburyo bafite intego yo gukomeza ubu bukanurambaga.

Christophe ati” Nababwira ko kuri ubu mu karere ka Ngororero dufite gahunda dufatanyamo n’abafatanyabikorwa igamije gukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abatuye aka karere kwita ku bafite ubu muga bwo mu mutwe, ku uburyo igihe bababonye bashobora no kubageza ku bitaro bibegereye, ndetse nkaba mpamya ko ubu bukangurambaga tuzabukomeza”.

Ibi ubumuyobozi w‘akarere ka Ngororero  akaba abivuga mu gihe Elissa Salimu NTIBANYEMERA umukozi w’ikigo cya Gatagara ishami rya ndera  mu kigo Hmura ushinzwe ubumuga bwo mu mutwe muri iki kigo no mu bihugu byo mu biyaga bigari, ashimangira ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe iyo yitaweho agirira akamaro umuryango muri rusange, ibyo avuga abihereye ku kuba hirya no hino ku isi hari bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe bagiye bitabwaho bakagirira akamaro umuryano bavukamo, n’aho urugero ari urwo muri leta zunze ubumwe z’Amerika Thomas Jefferson yarabaye Perezida akayobora iki gihugu cy’igihangane ku isi guhera mu 1743 kugeza mu 1826 nyamara afite ubumuga bwo mu mutwe buri mu bwoko bwa (Autism), ibisaba ko inzego za leta hamwe n’abanyarwanda muri rusange bashyira imbaraga ku guhindura imyumvire yo guha akato abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *