Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi bwabo mu gishanga cya Mwogo giherereye hagati y’imirenge ya Rwabicuma na Nyagisozi yo mu karere ka Nyanza, baravuga ko imyaka irenze 4 bategereje gutunganyirizwa iki gishanga none amaso akaba yaraheze mukirere, ariko ngo byahumiye kumurari aho ngo haje ibirombe bicukura amabuye y’agaciro none itaka ryose risigaye rimanukira mumirima yabo kandi ngo iyo ibi bitaka bigeze mu mirima ngo ntakindi kintu gishoboka kweramo.

Mukamusoni Dancilla:” ubu twirirwa twimuka aho duhinga bitewe nibi birombe bazanye bicukura amabuye hano rugura nawe urabibona biriya bitaka by’umutuku aho bimanukiye ntakintu nakimwe wahingamo ngo kizere nukuri iki gishanga cyari kizima duhinga tukeza ariko aho ibi birombe bigereye aha ntakintu tugikura muri iki gishanga pee.”

Kuruhande rw’umuyobozi  w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme, aravuga ko iki gishanga koko cyangiritse ariko kigiye gutunganwa vuba aha bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ubuhinzi n’ubworozi RAB ndetse inyigo yokugitunganya yatangiye, naho kukibazo kibirombe ngo abayobozi bibi birombe baheruka  gukorana inama ko bagomba kuyobora imiyoboro imena imyanda ivuye muri ibi birombe ahatari mu mirima yabo.

Ntazinda Erasme ati:” Nigishanga cyangiritse ariko ikiza nuko  ubu turigukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ubuhinzi n’ubworozi RAB ndetse ubu inyigo yo kugitunganya twarayitangiye naho kubijyanye nabacukura amabuye y’agaciro duheruka kugirana nabo inama ubu twemeranyije ko bagomba gukora imiyoboro izajya imena imyanda ahatari muri iki gishanga.”

Naho umukozi ushinzwe gutunganya ibishanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB HITAYEZU Olivier, avuga ko inyigo yo gutunganya iki gishanga cya Mwogo yatangiye taliki 15 Mutarama uyu mwaka, ikazarangira taliki ya 15 werurwe umwaka utaha wa 2025 ngo igishanga kigatangira gutunganwa aho avuga ko kizaba cyamaze gutunganwa mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2025.

Hitayezu Olivier ati:” Iki gishanga kiri muri gahunda y’ibishanga  bigomba gutunganywa aho ubu taliki ya 15 Mutarama uyu mwaka nibwo twatangiye gukora inyigo yacyo tukaba tuzasoza taliki ya 15 werurwe umwaka utaha, naho mukwezi kwa 10 umwaka utaha tuzaba twashoje kugitunganya.”

Iki gishanga cya Mwogo gikunze guhingwamo  ibigori, ibijumba ndetse n’ibishyimbo. Abahinzi bavuga ko kiramutse gitunganyijwe neza cyabafasha  no  kubona uko bahinga  ibihingwa  bikunze guhingwa mu gihe cy’impeshyi, kuko baba babonye uburyo bwo kujya babivomerera.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Rumanyika Augustin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *