Ababeyi bafite abana biga ku kigo cya G.S Muyunzwe akarere ka Ruhango, bakeneye ko iki kigo hubakwa amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Muyunzwe ko mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango bafite abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12. Bavuga ko  kuba ikigo cya G.S Muyunzwe  kiri mu kagari batuyemo kitagira ikiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, abanyeshuri baharangiza mu kiciro rusange cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka9, usanga bagorwa no gukora ingendo zitari nto bajya kwiga […]

Ngororero: Abafatanyabikorwa bihaye umukoro wo kurandura igwingira ry’abana

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororore JADF Isangano baratangaza ko biyemej kurandura igwingira mu bana, barushaho kwigisha abaturage kuko ibyo kurya byo bihari. Ibyo kurandura igwingira ry’abana mu karere ka Ngororero  abafatanya bikorwa b’aka karere  bakaba babitangarije mu gikorwa cy’imirukabikorwa ryari rimaze iminsi itatu, rikaba  ryashojwe kuri uyu wakane tariki ya 9  Gicurasi 2024, aho Umuyobozi w’iri huriro ry’aba […]

Kamonyi: Abacitse kwicumu rya genocide yakorewe abatutsi barasabwa gufatanya n’ubuyobozi kwimurira imibiri y’inzirakarengane zazize genocide mu rwibutso rw’akarere

Mugihe hibukwaga inzirakarengane zazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komine musambira kuri ubu akaba ari mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi burasaba abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi gufatanya nu Ubuyobozi kugirango imibiri y’ inzirakarengane zazize genocide yakorewe abatutsi ibashe kwomurirwa mu nzibutso mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka ya […]

Nyanza: Abahinzi bahinga mu gishanga cya Mwogo bafite igihombo baterwa niyangirika ryiki gishanga

Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi bwabo mu gishanga cya Mwogo giherereye hagati y’imirenge ya Rwabicuma na Nyagisozi yo mu karere ka Nyanza, baravuga ko imyaka irenze 4 bategereje gutunganyirizwa iki gishanga none amaso akaba yaraheze mukirere, ariko ngo byahumiye kumurari aho ngo haje ibirombe bicukura amabuye y’agaciro none itaka ryose risigaye rimanukira mumirima yabo kandi ngo iyo ibi bitaka bigeze […]

Huye: Mu murenge wa Kinazi aho bashyinguraga ababo bapfuye bahahaye abasirikare none ubu baritwikira ijoro bajya gushyingura ahatamewe n’amategeko.

Abatuye mutugali twa Byinza na Gitovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, nibo bumvikana basaba ko bahabwa irimbi rusange nyuma yuko iryo bashyinguragamo ubu butaka bwahawe abasirikare, ku uburyo n’aho baberetse bajya bashyingura babaca amafaranga ibihumbi 50 igiciro bavuga ko kiri hejuru ugereranije n’amikoro yabo, ibituma ngo hari igihe ubu abaturage bitwikira ijoro bakajya gushyingura ababo ahatemewe n’amategeko, […]