Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Muyunzwe ko mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango bafite abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Bavuga ko  kuba ikigo cya G.S Muyunzwe  kiri mu kagari batuyemo kitagira ikiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, abanyeshuri baharangiza mu kiciro rusange cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka9, usanga bagorwa no gukora ingendo zitari nto bajya kwiga kubigo biriho iki kiciro cy’imyaka 12.

Mukamana Drocella agira ati” Dushingiye ku mvune abana bacu babanyeshuri bahura nazo, turasaba ubuyobozi bw’akarere kudfasha kukigo cya G.S Muyunzwe kiri hafi yacu kigashyirwaho ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, murwego rwo gufasha abana ba banyeshuri usanga ingendo bakora bajya kwiga kure hari igihe zigira n’ingaruka zo gutsindwa amasomo.”

Ntihinyurwa Theobard nawe agira ati” Ikigo cy’amashuri cya G.S Muyunzwe kiri haho haruguru hari amashyuri y’uburezi bw’ibanze ikiciro rusange gusa, abana bacu bageze mu kiciro cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiriri bajya  kwiga ahari ayo mashuri  mu wundi murenge wa Mwendo abandi bakajya ahitwa Inyarutovu hose nikure. Kandi inahangaha ubana ko hari abana benshi barangiza amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, bagakora urugendo rutari munsi y’ibiro metero birindwi.

Ingaruka ntago zabura cyane cyane nk’abajya kwiga i mwendo kuberako abenshi niho bakunda kujya n’imutara, bambuka umugezi wa Kiryango bakanyura n’inzira y’ibishanga, mu gihe cy’itumba uwo mugezi ukunda kuzura amazi n’ibishanga biba byuzuye amazi bikaba byatuma abana basiba ishuri cgangwa bagakerererwa kubera kubura aho banyura.”

Irakoze Beatrice ufite umwana wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye Imutara, agira ati” Ikibazo cy’abana nyine ubona gikomeye cyane,  Umwana ararangiza kwiga umwaka wagatatu w’amashuri y’ikiciro rusange kujya kwiga mu mwaka wa kane w’amashuri y’isumbuye kujya kwiga imihanda banyuramo ni imihanda igoye.

Umwana abyuka saa kuminimwe z’igitondo ijya ku ishuri akagaruka saa moya z’umugoroba, harimo gustindwa ahubwo bikabije, umwana niba imvura iguye ari ku ishuri atangira gutekereza uburyo ari butahemo ugasanga nabyo byangije imyigire y’abana.

Twumva icyakorwa ni uko badukorera ubuvugizi kuri G.S Muyunzwe naho hakaboneka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi nibiri abana bakajya biga byoroshye batagiye kure aho bajya kwiga bibavunnye.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi, avuga ko kuri iki cyifuzo cy’aba babyeyi ubuyobozi bugomba kucyumva vuba kandi bukabaha igisubizo ku kibazo bafite.

Agira ati” Ngira ngo Uburezi tubufatanya n’ababyeyi, Mungengo y’imari y’umwaka utaha tuzareba niba bishoboka iyi myaka y’amashuri abo babyeyi bibifuza ko ishyirwa ku kigo cya G.S Muyunzwe ihashyirwe.

Ntabwo navuga ngo ijana ku ijana turabyizeye ariko mirongo inani ku ijana turabyizeye bitewe n’uburyo dusanzwe dukora, kubaka ibyumba by’amashuri tubyubaka buri mwaka kandi ababyeyi nabo barabizi turafatanya. Rero tuzareba umubare w’abo bana koko bifurizwa ibyo byumba bindi, noneho ibi byifuzo ababyeyi batugejejeho tubisuzume nk’akarere. Hanyuma mu ngengo y’imari y’umwaka utaha dufatanye n’ababyeyi ibyo byumba by’amashuri tubihashyire.”

Muri rusange ababyeyi bo mu kagari ka muyunzwe bafite abana bageze mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bavuga ko bakurikije imvune z’urugendo abana babo bakora kugira ngo bagere aho biga. Bisaba ko ubuyobozi bw’aka karere bukwiye kwihutisha gahunda yo kubaka ibyumba by’ayo mashuri.

J.Bosco MBONYUMUGENZI Mu karere ka Ruhango.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *