Ifoto from igihe.com

Mu gihe hari gahunda y’uko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya bwa Vurisi itera SIDA ku isi , umuryango nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA urasaba abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Muhanga kurushaho kuyirinda badakora imibonano idakingiye.

Mu bukangurambaga bukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’inzego zishinzwe  ubuzima bashishikariza abaturage kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mugiye abakora umwuga wo kwicuruza bo mu karere ka Muhanga bazwi nk’indangamirwa baravuga ko hakiri imbogamizi bahura nazo mu kwirinda virus itera SIDA, Agira ati “kwirinda byo tugerageza kwirinda gusa akenshi usanga abakiriya nakiriye banga gukoresha agakingirizo aribo baba batanga amafaranga menshi icyo gihe rero ntago nabyanga kuko mbamfite ikibazo cyamafaranga cyane”.

Nizeyimana Jean Marie Vianney umukozi w’umuryango nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA Agira ati ‘dukomeje kwigisha abantu mu nzego zitandukanye kugirango iyi gahunda yo guca burundu ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugabanuke, kandi  ibyo tudafitiye ubushobozi tubigeza mu nzego bireba zirimo na Minisiteri y’ubuzima.”

Mumibare yashyizwe hanze mumwaka wa 2019,igaragaza ko  mu bantu bangana 35% bafite virus itera sida bari mubyiciro by’abicuruza,abana bari hagati y’imyaka 9 na 14 abafite ubwandu bangana na 0,4%,urubyiruko imibare igaragza ko abangana na 1,4% bafite virus itera sida,naho mubaryamana nabo bahuje ibitsina bo bakangana na 6,9% bw’abanduye virus itera sida.

 

RWIBUTSO  Sabine

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *