Kuri uyu wakane tariki16Gicurasi 2024 bamwe mubafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga, baravuga ko umushinga ubufatanye program ugiye kuba igisubizo kuri bamwe muribo bafite impano zitandukanye zirimo izo gukina amakinamico n’ama film, kuko hari bagenzi babo batabashaga kubona uko bagaragaza impano bifitemo.

Mu gikorwa cyo gufungura kumugaragaro umushinga ubufatanye program mu karere ka Muhanga,Bamwe mu bafite ubumuga bo muri aka karere  baravuga ko uyu mushinga uje ari igisubizo cyane kuri babandi bafite impano mu gukina film ndetse namakinamico kuko byabagoraga kubona uko berekana impano zabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ari naho uyu mushinga Ubufatanye Program watangirijwe kumugaragaro,

Ibangaryayo Emmanuel umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere agira ati ‘kuba uyu mushinga uri muri aka karere bigiye kubafasha nk’ubuyobozi kubona uko begera abafite ubumuga,ndetse ko ari n’inzira nziza yo kubafasha kugaragaza icyo bashoboye’.

Gahenda George  umuyobozi w’umuryango urunana development Communication agira ati ‘uyu mushinga uje ugamije gufasha abantu bafite ubumuga mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu gukina amakinamico n’ama film mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bwigunge’.

Ni umushinga uzakorera muturere 6 tw’igihugu, aho uzashyirwa mu bikorwa n’umuryango urunana DC ,THT ndetse na union Europeen, bakaba bateganya kuzagera kubafite ubumuga barenga 300 muri utwo turere dutandatu bazakoreramo aritwo : Muhanga, Rulindo, Rutsiro, Ngororero, Kayonza, Nyarugenge. Bakazabikora babifashijwemo n’amatsinda 28 basanzwe bakorana nayo,ndetse bakaba bateganya no kuzabona abandi bashya bazaza biyongera kubo bari bafite.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *