Kuwa kabiri 16 Gicurasi 2024 Abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo

barasabwa  umusanzu na komisiyo y’igihugu y’amatora kugira uruhare mu kunoza

ibikorwa byose bigamije gutegura amatora kugira ngo amatora azagende neza nta nkomyi.

Mu kugaragariza ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ibyavuye mu gikorwa cyo

kugenzura imiterere y’ibiro by’itora no kureba ibibazo bishobora kubangamira

ibikorwa by’amatora, harimo ikibazo cy’Imihanda ijya kubiro by’itora yangiritse ku

gikero cya  9%, zimwe muri site z’itora zidafite amashanyarazi, ndetse Ubwiherero

nubwo buhari bukaba budafite isuku ku gipimo cya 100%, Ibyumba by’ubutabazi

kuri site zitora bikiburaho 11% ndetse n’inzira z’abantu bafite ubumuga ku

by’itora basanze hakiburaho 2%.

Ashingiye kuri ibi bibazo Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora unashinzwe byumwihariko gahunda y’amatora mu ntara y’amajyepfo,

Umwari  Carine ati “ Ndavuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi ntara basabwa gukemura ibitagenda neza mu kwitegura amatora”.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Kayitesi Alice, yagize ati:

“ ubuyobozi bw’imirenge, ubw’uturere ubw’intara y’amajyepfo n’ubw’amadini

n’amatorero ku ubufatanye n’abaturage hari ikigiye gukorwa ku bibazo bigaragara

mu gutegura amatora bigashakirwa umuti urambye neza.

Amatora y’umukuru w’igihugu yakomatanyijwe n’ay’abadepite,

nkuko bitanganzwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora, Amataliki y’ingenzi kuri

y’amatora hateganyijwe Mugihe abayobozi mu ntara y’amajyepfo basabwa

gutegura ko 17-30 / 5/2024 ari ukwakira kandidatire z’abakandida bikaza kurikirwa

no gutangaza urutonde rw’abatandita ndetse no gutangira kwiyamamaza guhera

taliki 22 z’ukwezi kwa 6/ 2024.

Ni mu gihe Umunsi w’itora ku matora aziguye kubari hanze y’igihugu ari taliki ya

14, n’aho abari imbere mugihugu akaba ari tariki ya 15 nyakanga 2024,  igihe

cy’amatora ataziguye kikaba giteganyijwe tariki 16 Nyakanga  aho hazatorwa

Abadepite 24 bagize 30% by’abagore, barimo babiri bazaba bahagarariye Umujyi

wa Kigali, Amajyaruguru agomba guhagararirwa na 4, mu gihe Intara zisigaye uko

ari 3 zigomba guhagararirwa n’abadepite 6 muri buri Ntara.

Ikindi komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko gutangaza amajwi y’abatowe

by’agateganyo bizaba taliki 20 z’ukwezi kwa 7/2024, mu gihe gutangaza burundu

amajwi y’abatowe ari taliki 27 /7/2024.

 

Rwibutso Sabine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *