Muhanga : Urugaga rw’abikorera ruvuga ko hakiri abarokotse Genocide  yakorewe Abatutsi bakiri mu buzima bubi.

Image

Urugaga rw’abikorera ruravuga ko hakiri abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakiri mu buzima butari bwiza, bityo abari muri  uru rugaga bakaba biyemeje ko bagomba gufatanya n’abandi mukuzamura iterambere ry’imibereho yabo. Ibi bakaba babitangarije  mugikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 30 abikoreraga bazize Genocide yakorewe abatutsi mumwaka w’1994.

Ni mugikorwa cyo Kwibuka abari abacuruzi bo mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama aho UMWARI Cadette umwe mu bikorera mu karere ka Muhanga

Agira ati « Ndacyeka  mu bikorwa byo kuzamura imibereho y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi batuye muri aka karere hakwiye kumva ko kubitaho ari i9nshingano za buri wese ».

Naho UWIBANZE Nisilathe ucuruza mu isko rya muhanga ati «  Nibyiza ko muri iki gihe twibuka genocide yakorewe abatutsi tugomba kwibuka ko dufite ni inshingano zo kuba hafi abacitse ku icumu tukabasura ndetse tukanabafasha ».

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Genocide IBUKA, mu karere ka Muhanga Ingabire Benoit, arasaba n’abandi bumva bagira icyo bakora kugirango imibereho y’abarokotse yakorewe abatutsi mu Rwanda irusheho kuba myiza, kubegera bakabafasha kuko amarembo akinguye.

Tahirwa Jean Paul umuyobozi wa mbere wungirije urugaga rw’abikorere mu karere ka Muhanga PSF, agira ati ‘‘gutekereza kugira icyo twafasha abarokotse Genocide biri mu bikorwa byacu bya buri munsi, ndetse  tureba kuri babandi bababaye kurusha abandi buri wese agafashwa hagendewe kucyo acyeneye,ari nayo mpamvu bamwe bahawe inka abandi bagahabwa amafaranga.’’

Uru rugaga rw’abikorera bafashije abarokotse Genocide batishoboye bagera kuri 7 aho 5 muribo bagabiwe inka, mu gihe 2 basigaye bahabwa amafaranga yo kubafasha kuzamura igishoro bari basanzwe bakoresha, aho umwe yahawe miliyoni imwe, undi agahabwa ibihumbi 500 by’mafaranga y’u rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *