Uwibutso rwa Mbuye ifoto Kigali todaye

Abarokotse Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bo mu murenge wa Mbuye  basaba leta ko ku mva y’ahimuwe Imibiri y’abazize jenoside kuri ubu yajyanwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mayunzwe, hakwiye gushyirwa ibimenyetso bigaragaza ayo mateka mabi y’ibyahabereye kugirango atazibagirana kabone n’ubwo iyo mibiri yahakuwe.

Ibi biragarukwaho na BYUKUSENGE Christine umwe mubarokotse ukomoka mu murenge wa Mbuye ugira ati “ Icyo twifuza ni uko ahimuwe imibiri ikajyanwa mu rwibutse rwa Mayunzwe hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka ya genocide yahakorewe”.

Naho AKIMANA Martha nawe warokotse genocide yakorewe abatutsi ukomoka mu gice cya Mayunzwe cel akaba agita ati “ Jyewe na bagenzi bagenzi turifuza ko aha hakuwe imibiri hashyirwa ikimenyetso gituma amateka ya genocide yahakorewe atibagirana kandi binabere inyigisho abakiri bato”.

Amb.Gasamagera welars ahagarariye imiryango y’abarokotse genocide yakorewe Abatutsi yo mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, Avuga ko nk’abarokotse jenoside bo mu murenge wa mbuye, icyo bifuza ari uko ahimuwe imibiri y’ababo bishwe muri jenoside ku mva ya nyakarejare hashyirwa ikimenyetso kigamije kubunga bunga ayo mateka kugira ngo ayo mateka atazazima n’abakiri bato babakomokaho bazabashe kuyamenya.

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Dr. Gakwenzire Philbert, Avuga ko umuryango ibuka ushima kuba leta yarashyizeho gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso kuko bigamije gufasha abarokotse Genocide kubona uko ahashyinguye imibiri y’ababo bazize jenoside habungabungwa mu buryo buhoraho.

Yongeraho ko ibuka yiteguye gukorana n’inzego za leta mu gushakira ubutabera busesuye abarokotse jenoside binyuze mu gukomeza gushakisha abayigizemo uruhare bataragezwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu,

Dr. BIZIMANA J.Damascene, Agira ati “ku cyifuzo cy’abarokotse Genocide bo mu murenge wa Mbuye bafite cyo gushyira ikimenyetso inyakarekare ahari haruhukiye by’igihe gito imibiri y’ababo bishwe muri Genocide, ko ibyo bigomba gushyirwa mu bikorwa kuko leta ibifite mu nshingano zayo.

Gahunda yo kwimurira imibiri y’abazize Genocide mu 1994,Ni igikorwa ibuka ivuga ko gikomeje gukorwa ku bufatanye na Leta y’uRwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu, igashyingurwa hamwe  mu nzibutso z’abazize Genocide zagiye zihurizwa hamwe muri buri karere, akaba ari ukuyivana  aho yari ishyinguye hatari heza. Ari nabyo byakozwe mu murenge wa Mbuye ahimuwe imibiri y’abazize Genocide yari iruhukiye mu mva ya Nyakarekare ikajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Mayunzwe.

RWIBUTSO  Sabine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *