Ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi burasaba abafite mu nshingano uburere n’uburezi bw’abana kuzirikana ihame ryubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubaka ubunyarwanda mu bana b’u Rwanda nkuko aribo Rwanda rw’ejo.

Mukarere ka kamonyi mu murenge wa nyarubaka ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside ya korewe abatutsi mu 1994 byumwihariko abagore nabana biciwe muri uyu murenge,KANKUNDIYE Adeliphine na mugenzi we MWENEDATA Assoumpta bamwe mu mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko nk’abakuze barimo Kubina bavamo bityo ko abakiri bato bakwiye kwigishwa amateka hakiri kare kugirango bazasigare nabo bayigisha abazabakomokaho.

Adeliphine ati ‘‘ twe turimo gukura,imyaka irimo kugenda,ni byiza ko abakiri bato nabo bayigishwa hakiri kare kugirango bazabashe kuyigisha abazabakomokaho,kuko mugihe baba batayigishijwe yazima’’.

Kuruhande rw’ubuyobozi, umuyobozi w’akarere ka kamonyi w’ungirije ushizwe imibereho myiza yabaturage UWIRINGIRA M Jose we asaba abatuye aka karere byumwihariko ababyeyi abarezi, amadini n’abafatanyabikorwa gukomeza kwimakaza umuco w’amahoro hamaganirwa kure ibikorwa byose byatuma abana bashobora kugira ingenga bitekerezo mbi ya jenoside.

Nkuko ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi bubitangaza mu karere mu karere ka kamonyi hari abana basaga 60 batigeze bamenya ababyeyi babo bitewe n’inzira yumusaraba ababyeyi babo banyuzemo ibisabako bakwiga gukomeza guhumurizwa ndetse no kubaba hafi kugirango barusheho kwisanga mu muryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *