Bamwe mu ba motari bakorera umwuga wo gutwara abagenzi mu karere ka muhanga bavuga ko moto zikoreshwa numuriro wamashanyarazi zigiye gutangira gukoreshwa mu karere ka muhanga zizahindura byinshi mu mwuga wabo w’ubumotari.

Niyomukiza Carine ni umwe mubasanzwe batwara abagenzi kuri moto,umwuga akorera mukarere ka Muhanga,we na Niwemahoro Odile bahimba Jay Paul bavuga ko ubusanzwe gutwara abantu kuri moto bitarimo kuborohera bitewe ni uko ibikomoka kuri peterori bizamura ibiciro umunsi kuwundi,ari nayo mpamvu baheraho bavuga ko mugihe baba begerejwe izi moto zikoresha amashanarazi hari icyo byahindura kumibereho yabo.

Carine na Odile bati ‘‘ibikomoka kuri petereri birimo kuzamuka umunsi kuwundi kanddi akazi dukora usanga ibiciro ntakiba cyahindutseho,niyo mpamvu rero turamutse tubonye ziriya moto zikoresha amashanyarazi byadufasha kuko zo ni umuriro zikoresha,kandi nazo zifite imbaraga’’.

Icyakora bizimana Eric umuyobozi w’akarere ka muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu avuga ko izi moto zikoreshwa n’umuriro igihe zizaba zamaze kugera muri aka karere ka muhanga zizaba ari igisubizo ndetse kandi zikazakemura ibibazo bikunze kugaragara mu abamotari byo guhendwa na essence.

Izi moto zikoresha umuriro wamashanyarazi zatangiye gukora muri 2019 zitwara abagenzi nimizigo, Nizigera mu karere ka muhanga zizaba ari igisubizo ku abamotari bahuraga nibibazo byo guhendwa na esanse.

 

Eric Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *