Ibikorwa byagezweho muri serivise z’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka 7 ishize.

Kuwa 21 Kamena 2024, bamwe mu baturage bo mu kagari ka Sovu Umurege wa Huye akarere ka Huye mu kiganiro bagiranye n’itsinda ry’Abanyamakuru bo muri ABASIRWA bari mu gikorwa cyo kureba ibyagezweho mu buzima nyuma y’imyaka irindwi mu Karere ka Huye. Bagaragaje ko

Abajyanama b’ubuzima bakorana n’ikigo nderabuzima cya Sovu bafite uruhare runini mu guhashya Malariya yibasiraga abaturage.

Ngabonziza Jean de Dieu na Nsabimana Emmanuel batuye mu kagari ka Sovu umurenge wa Huye uherereyemo ikigo nderabuzima cya Sovu, Bavuga ko Malariya itakiri indwara ihangayikishije aho batuye.

Ngabonziza Jean de Dieu yagize ati “Mu gihe cy’imyaka irindwi ishize kuba Leta y’u Rwanda yarahaye imbaraga Abajyanama b’ubuzima, byabashoboje kuba baragize uruhare rukomeye mu ku tuvura Malariya no gushyiraho ingama zigamije kuturinda ku rwara iyi ndwara yari yaratwigirijeho nkana. Ndetse ku bufatanye hagati y’abajyanama b’ubuzima n’ikigo nderabuzima cya Sovu Malariya iri mu marembera.

Mukanyamwasa Martha na Uwimbabazi Savera abajyanama bu buzima bakorana n’ikigo nderabuzima cya Sovu. Bavuga ko kurwanya Malariya mu baturage Imbaraga n’ubushobozi byavuye kuri Minisiteri y’ubuzima itarigeze ibatererana.

Bavuga ko amahugurwa bagiye bahabwa N’inzego zishinzwe ubuzima, ndetse Leta ikabaha n’ibikoresho bihagije bifashisha dupima Malaria, n’imiti bahita baha uwo basanze afite malaria. aribyo byatumye babasha kugira ingufu zihagije mu guhangana na Malariya yari yarazengereje abaturage.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu Sr. Solange Uwanyirigira mu kugaragaza Ishusho yo kurwanya Malariya mu kigo nderabuzima cya Sovu.

Agira ati” Mu kurandura malariya iki kigo nderabuzima gifatanyije n’abajyanama bu buzima Malaria yagabanutse ku buryo mu kwezi hano dusigaye twakira abarwaye malaria batarenze hagati ya batatu na batanu. Ku bufatanye n’Abajyanama b’ubuziba bigizwemo uruhare na Minisiteri y’ubuzima n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, twashyizeho gahunda yo gutera imiti mu ngo z’abaturage yica imibu.

Hari kandi n’izindi ngamba zashyizweho zigamije kurandura malariya harimo gukangurira abaturage gutema ibihuru bikikije inzu babamo ndetse no kubashishikariza ko mu masaha y’umugoroba bagomba gukinga amadirishya hakiri kare.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Huye, Hakizimana Etienne, avuga ko muri aka karere ku ndwara ya Malariya mu kuyirandura hashyizweho uburyo bwo gutera imiti yica udukoko dutera malaria, ku buryo kuri ibi byatanze umusaruro ufatika nkuko byigaragariza mu myaka ibiri ishize, Nta muntu nu mwe bafite wishwe na Malariya.

Yagize ati” Muri iyi myaka Irindwi turi gusoza, ugereranyije n’intego y’igihugu ivuga ko hagomba kuboneka nibura abantu batatu ku bihumbi ijana bapfa kubera Malariya, twebwe mu karere ka Huye  ubwandu bwa Malariya turi kuri 0,5 ku bihumbi 100,000. Abajyanama bu buzima barenga 290 babarizwa mu karere kose ka Huye bagize uruhare mu kuvura Malariya mu baturage, kuko muri uyu mwaka wa 2024 bavuye abagera ku 176 bari barwaye Malariya.”

Ikigo cy’igihugu kita ku buzima RBC gitangaza ko mu rwego rw’ubuzima bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 58 barengaho gato.

Mu myaka 7 irindwi irangiye yo kwihutisha iterambere, abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye kugabanya imibare y’indwara ya Malariya yibasiraga abaturage ku rwego rw’igihugu. Imibare yavuye ku gipimo cya million 5 z’abantu barwagara malariya mu mwaka wa 2016, kuri ubu abarwara Malariya bakaba bageze ku bantu ibihumbi 500.

J.Bosco MBONYUMUGENZI Radio Huguka

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *