Bamwe mu byeyi bo mu akarere ka Nyamagabe, baravuga ko babifashijwemo n’inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’aka karere, babashije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana babo bari munsi y’imya itanu.
Nambajimana Etienne na Ruzibiza Vicent ababyeyi bo mu karere ka Nyamagabe murenge wa Gasaka hamwe na mugenzi wabo Nyirankundimana Jacqueline, bavuga ko aho batuye kubijyanye no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, Babifashijwemo n’Abajyanama b’ubuzima n’ubuyobozi bw’aka karere, babashije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana babo bari munsi y’imya itanu.
Nambajimana Etienne agira ati,” Nibanze mu giturage aho ntuye, mu kurwanya imirire mibi mu abana bacu tubajyana mu marerero kandi hakaboneka abo kubafasha, bakabona igikoma cyo kunywa cyujujuje intunga mu biri.
Ibijyanye no kurwanya imirire mibi mu bana mu byo tugezwaho n’inzego z’ibaze n’iz’ubuzima hari shisha kibondo n’amata ababyeyi batwite ariko bo mu miryango ikenye n’abana bari mu mirire mibi bahabwa ku kigo nderabuzima.
Ikindi izo nzego ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima batwigisha bakanadushishikariza kugira uturima tw’igikoni, ubu hano ntuye mu murenge wa Gasaka ingo zose zifite uturima tw’igikoni duhinzemo imboga tugaburira abana bacu tukagira n’ibiti bitatu by’imbuto ziribwa ku buryo dufite ibidufasha kurinda abana bacu imirire mibi n’ubugwingire.”
Nyirankundimana Jacqueline avuga kandi ko bigishijwe uburyo bwo gutegurira umwana indyo yuzuye ndetse no kugira isuku haba mu gihe umwana nyina agiye kumuha ibere cyangwa kumutegurira ibyo kurya.
Agira ati” Hano hari imodoka igenda bashishikariza abantu gutegura indyo yuzuye mu rugo, bagira isuku kandi noneho Umunyabuzima iyo amenye ko umubyeyi atwite aramukurikirana kugeza umubyeyi abyaye umwana agakura kugeza agize imyaka ibiri n’igice umunyabuzima aba akimukurikirana, niyo mpamvu usanga imirire y’abana bacu isigaye ari myiza.”
Niyonagira Nadia umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe giherereye mu murenge wa Gasaka uri mu mujyi w’akarere ka Nyamagabe ari nacyo cyakira abaturage benshi bitandukanye n’ibindi bigo nderabuzima byo muri aka karere.
Avuga ko ku mirire mibi muri 2017 bari bafite abana bari mu mirire mibi 9%, ubu muri 2024 bakaba bari ku gipimo 8%.
Agira ati” Muri Gahunda yo kugabanya imirire mibi mu bana Nk’ikigo nderabuzima twashyizeho ishuri mboneza mirire rigamije kwigisha ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi gutegura indryo yuzuye, Kubaka uturima tw’igikoni no guhinga ibihumyo Ndetse no gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kwita ku bana bafite imirire mibi harimo kubafasha kubona indryo yuzuye.
Ibyo kandi bikajyana no gutera ibiti by’imbuto ziribwa haba hano ku kigo nderabuzima ndetse no gushishikariza ababyeyi ku bitera mu ngo zabo.”
Uwamariya Agnes umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana bari munsi y’imyaka Itanu, mu rugendo barimo gusoza rw’imyaka itanu ku mibare y’abana bari bafite bari mu kibazo cy’imirire mibi babashije kugabanuraho hafi umunani n’ibice bitandatu ku ijana.
Agira ati” Mu rugamba rwo kurwanya Imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, dukoresha uburyo bwo gukurikirana uko umwana ahagaze ku bipimo by’imirire n’imikurire.
Iyo rero tumaze kubona hari abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’ibyago byo kuzagwingira bituma tumenya icyo tugomba gukora, ku rwego rw’akarere twashyizeho amatsinda yiharire y’abantu bashinzwe gukurikirana kurinda abana igwingira no kwimakaza imirire myiza mu bana bato.
Ingamba dukoresha zikubiye mu buryo butandukanye ariko iyambere ni iyo kubahiriza gahunda za leta za genwe harimo gutanga service zikwiye ku buzima bw’umubyeyi n’umwana muri ya minsi igihumbi, tugakangurira ababyeyi niba bamaze gusama bakipimisha inshuro zose zigenwe zo gupimisha inda atwite, tukamwigisha uko yita ku mwana ukiri mu nda afata indyo yuzuye n’uko yigirira isuku.
Tubijyanisha kandi n’iyo umwana amaze kuvuka uko tugenda dusobonurira ababyeyi uburyo bwo konsa tukabasobanurira igihe umwana atangiye gufata imfasha bere uko babyitwaramo babategurira indyo yuzuye.”
Visi meya Uwamariya akomeza avuga ko kugira ngo babasha guhashya imirire mibi n’igwingira mu bana, harimo ubukangurambaga ku buzima bwo mu rugo kugira ngo bongere imirire igizwe n’indyo yuzuye binyuze mu byo babona birimo ibikomoka ku matungo, imboga n’ibinyampeke basanzwe bafite bakabigisha gutegura indyo yuzuye bakabijyanisha n’igikoni cy’umudugudu ndetse n’uko abajyanama b’ubuzima muri ibyo bikorwa bagira uruhare mukwegera imiryango.
Mu gihe intego ya guverimona y’imyaka irindwi ishize mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu yari iy’uko mu mwaka wa2024 abana bagwingiye bazaba basigaye kuri 19%.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko imibare buherutse kugaragarizwa n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC igaragaza uko aka karere gahagaze mu kugabanya ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi n’igwingira, yerekana ko ku ijanisha rya 33% ry’abana bari mu mirire mibi n’igwingira kari gafite mu gihe cy’imyka itanu ishize, kuri ubu gasigaranye 26,8%.
J.Bosco MBONYUMUGENZI mu karere ka Nyamagabe.