Bamwe mubatuye Umurenge wa Kageyo umwe mu mirenge y’akarere Ka Ngororero ikora ku ishyamba rya gishwati, baravuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagifite imyimvure yo kumva ko ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo amaze mu muryango ahubwo ari uwo kuwuteza ibibazo birimo no kwangiza ibintu, ibintu bavuga bahereye ku kuba abafite ubumuga bwo mu mutwe, ngo usanga ntakindi babasha gukora usibye kwirirwa biruka mu masantere atandandukanye  yo mu murenge wabo bateza umutekano muke.

 

Uwayezu Resituda aragira ati: “N’ubwo leta y’u Rwanda ku ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, yashyizeho gahunda yo kwita kubafite ubumuga butandukanye, ariko usanga hano iwacu hakiri bamwe muri bagenzi bacu usanga bafata abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, nk’abateza umutekano mucye muri rubanda”.

Sangwineza Emilienne nawe uvuka mu murenge murenge wa Kageyo aragira ati: “Ndahamya ko hano iwace umuntu ufite ubumuga afatwa nabi nk’uteza umutekano muke, ku buryo n’abo mu muryangowe usanga bafite ipfunwe zo kumwegera hakaba hakwiye gushyirwa ubukangurambaga mu banyarwa bubakangurira kwita kubafite ubumuga bwo mu mutwe nk’abantu”.

Ibi kandi byo gusaba ubuyobozi kongera ubukangurambaga mu baturage bubigisha gufata neza abantu bafite ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe, biranagarukwaho na Muragijemariya Epiphanie.

Epiphanie aragira ati: “Nibyo ubuyobozi bukwiye kumanuka bukongera ubukangurambaga bwo kwigisha abanyarwanda uko bakwiye gufata abantu bafite ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe, kuko nabo aria bantu nk’abandi”.

Icyakora ku uruhande rwa Doct Jean Damascene IYAMUREMYE umukozi mu kigo cy’igihugu cyita ku ubuzima RBC uhagarariye agashimi gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, arumvikana avuga uburyo abanyarwanda muri rusange bakwiye guhindura imyumvire bafite ku umuntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.

Aragira ati: “Nkurikije ibyo abo batuye mu karere ka Ngororero bavuga byumwihariko bakaba ari n’abo mu bice by’icuaro, numva ubutumwa naha abanyarwanda muri rusange, ari ubwo kwita kubafite uburwayi cayngwa ubumuga bwo mu mutwe,  nti habeho kubaha  akato kuko nabo  ari abantu ndetse iyo bitaweho hari icyo bashobora gukora mu miryangowe yabo.

Ibi bikaba ubumuyobozi w‘akarere ka Ngororero  avuga ko ufte ubumuga bwo mumutwe iyo yitaweho abasha kugirira umuryango na sosiyete akamaro, bishimangirwa na Elissa Salimu NTIBANYEMERA umukozi w’ikigo cya Gatagara ishami rya ndera  mu kigo Hmura ushinzwe ubumuga bwo mu mutwe muri iki kigo no mu bihugu byo mu biyaga bigari, aho avuga ko umuntu ufite ubumua bwo mu mutwe iyo yitaweho agirira akamaro umuryango muri rusange, ibyo avuga abihereye ku kuba hirya no hino ku isi hari bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe bagiye bitabwaho bakagirira akamaro umuryano bavukamo, n’aho urugero ari urwo muri leta zunze ubumwe z’Amerika Thomas Jefferson yarabaye Perezida akayobora iki gihugu cy’igihangane ku isi guhera mu 1743 kugeza mu 1826 nyamara afite ubumuga bwo mu mutwe buri mu bwoko bwa (Autism), ibisaba ko inzego za leta hamwe n’abanyarwanda muri rusange bashyira imbaraga ku guhindura imyumvire yo guha akato abafite ubumuga bwo mu mutwe.

AKIMANA   Desange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *