Bamwe mu bantu bahuye n’ikibazo cyo kugira uburwayi bwo mu mutwe bo mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru no mu karere ka Bugesera ko mu natara y’Iburasirazuba, bavuga ko hakiri ikibazo cy’uko bahabwa akato haba mu miryango bavukamo no muri sosiyete, ibituma basaba leta kwita kuri icyo kibazo kikiri inzitizi ku mibereho n’iterambere ryabo.


Maniriho J.Bosco wo mu karere ka Musanze, ni umwe mu bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe we kaba abumaranye imyaka isaga 15 ariko akaba afata imiti. Avuga ko nyuma yuko afashwe n’ubwo burwayi, n’ubwo yize akarangiza amashuri y’isumbuye, yagiye ahabwa akato haba aho yasengeraga ndetse no kwimwa akazi aho yajyiye agerageza kujya kugasaba.
Yagize ati” Mfite uburwayi bwo mu mutwe nkurikirana neza imiti ya Muganga, Njyewe ubuhamya bwanjye nkirangiza kwiga nabayeho mu buzima aho natse akazi hose bavuga bati ntitwaha umusazi akazi, nigira inama yo gutangira gukora ubucuruzi bwo kuzunguza mu muhanda utwenda tw’abana mva kuri uwto twenda tw’abana njya ku dukweto noneho igihe kiza kugera ntekereza kuba nashaka umugore.”
Maniriho akomeza avuga ko Pasitori w’urusengero yasengeragamo yangaga ku musezeranya n’umukobwa bashaka kurushinga, Ati”Igihe kigeze ntekereje gushaka umugore, nabonaga umukobwa dukundana namugeza ku rusengero iwacu aho nasengeraga pasiteri akanga kudusezeranya Pe, yaranze burundu ngo ntiyakora ikosa ryo gufata umukobwa wabandi ngo amusezeranye n’umuntu nkange ufite ibisazi mu mutwe.”
Maniriho ngo yaje kubona umukobwa wemera kumubera umugore batanyuze mu rusengero.
Ati”Nyuma yuko Pasitori w’urusengero nasengeragamo yanze burundu kunsezeranya, naje kugira umugisha haboneka umukobwa unyemerera ko tubana tutagiye gusezerana mu rusengero ubu ni nawe turikumwe tumaze kubyarana abana babiri kandi tubanye neza arankunda nanjye nka mukunda ni umugore mwiza cyane Imana yampaye dufatanyije kubaka urugo rwacu kandi rurakomeye.”


Akato gahabwa abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ni ikibazo kinashimangirwa na bamwe muri bagenzi b’uyu Maniriho bo mu karere ka Bugesera, nabo bahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, aho bavuga ko haba mu buryo bwa politike, ubukungu no mu mibereho myiza, abafite ubwo burwayi bwo mu mutwe bahezwa, ibyiyongeraho no kuba ngo hari abakorerwa ihohoterwa ririmo n’irishingiye kugitsina.
Gahongayire Denyse amazina twahimbye uwaduhanye ubuhamya utifuje ko amazina ye y’ukuri ajya mu itangazamakuru, yagize ati” Njye n’Umugabo wange n’abana bacu dutuye mu murenge wa Nyamata hano mu karere ka Bugesera, Ndi umwe mu bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe nkaba narabutewe n’ibikomere nasigiye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Nakomeje gufata imiti ya muganga, ariko nk’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe abo tuyobora hano mu karere ka Bugesera mu muryango w’abafite ubumuga bwo mu mutwe natwe tubufite, hari igihe tuba dufite abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe baba baraturutse mu ntara bazunguruka mu mijyi, abo bantu iyo badafite ahantu bazwi babarizwa icyo gihe kubavuza biragora, Twebwe turabiyegereza ariko ubuyobozi bwite bwa leta bukabitaza. Ikindi dufite nk’ikibazo kitubangamiye kuba mwaravutse muri nk’abana batatu mu muryango umwe afite uburwayi bwo mu mutwe uwo yamburwa uburenganzira ku mutungo w’iwabo
Mugorewera Drocella izina twahaye undi mutanga buhamya nawe utifuje ko amazina ye bwite ajya mu itangazamakuru, mu kiganiro yagiranye na Radio huguka nawe agira ati” Nanjye ndi umwe mu bantu bafite Ubumuga bwo mu mutwe, Ubuhamya natanga ni uko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ahita acibwa mu muryango we avukamo. Bakamufata ku muntu uraho udafite icyo amaze.”
Ibi biremezwa na Dr. Iyamuremye J.Damascene Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita kubuzima RBC, uhamya ko n’ubwo hari intambwe umaze guterwa mu kwagura ubuvuzi buhabwa abafite uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe, hacyigaragara akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe nyamara bakabaye bitabwaho.
Agira ati” Leta kugira ngo abantu begerezwe ubuvuzi, mu bitaro by’uturere byose byo mu Rwanda bifite abakozi bashobora gukemura ikibazo icyo aricyo cyose cyo mu mutwe, ariko Imbogamizi zigihari ni uko n’abakozi bo kwa muganga ntabwo bari babyumva neza ngo nkuko bafata abandi barwayi n’abafite uburwayi bwo mu mutwe nabo babafate gutyo.”
Dr. Iyamuremye akomeza agira ati” Gusa ni uguhangana na byo abanyarwanda bakumava yuko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi kimwe n’ubundi bavurwa bagakira umuntu agashobora gusubira mu buzima busanzwe agakora imirimo yari asanzwe akora nka mbere atararwara.”
Ku ruhande rwa Me Uwizeyimana Venuste, umwe mu bavoka bagera kuri 30 mu gihugu bahuguwe n’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR kuri gahunda yo kurengera mu buryo bw’amategeko abafite uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko kuri ubu biteguye gufasha abahura n’ibibazo by’ihohoterwa kubera ubwo burwayi kubona ubutabera.
Icyakora kuruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi Bw’igihugu ibinyujije ku umukozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri iyi Minisiteri, Joseph Curio HAVUGIMANA.
Iravuga ko abagifite imyumvire yo guheza abafite ubumuga ubwo aribwo bwose harimo n’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, iyo myumvire bakwiye kuyireka kandi ko leta y’urwanda ibinyujije muri iyi minisiteri ngo ishyize imbere gahunda zigamije guhangana n’ibyo bibazo by’ihohoterwa usanga rikorerwa abafite ubumuga barimo n’aba bafite ubumuga bwo mu mutwe.
J.Bosco MBONYUMUGENZI mu ntara y’amajyaruguru n’iy’iburasirazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *