Bamwe mu rubyiruko n’abarimu bo kubigo bitandukanye bo mu karere ka Nyagatare, baranenga bamwe mu bantu bakoresha imvugo zipfobya abafite ubumuga, kuko usanga aho ku bubaka zibasenya ugasanaga n’abatangiye gutera intambwe yo kugana aho babandi bari, bacitse intege birangiye basubiye mu bwigunge.

Ibi babigarutseho nyuma yo guhabwa amahugurwa yateguwe na NUDOR ku bufatanye n’umuryango Iwacu Hope Initiative na Learn work Develop mu mushinga Make way, aho bavuga ko bagiye guhindura imyumvire ya sosiyete igafata abanti bafite ubumuga nk’aho ubumuga Atari abantu.

Akarere ka Nyagatare kaza ku mwanya wa mbere mukugira umubare munini w’abantu bafite ubumuga dore ko ibarura rusange riheruka gukorwa ryagaragaje ko habarurwa abasaga ibihumbi 20 muri aka karere.

Marie Jeanne  umukozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanfa NUDOR, asobanura impamvu ayo mahugurwa ari ngombwa.

Marie Jeanne aragira ati: “Nibyo koko aya mahugurwa avuga ko usanga kuri ubu hari umubare munini w’abantu badafite amakuru ku buzima n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, ibituma iki kiciro rimwe na rimwe hari uburenganzira bwabo butubahirizwa, ku buryo guhugura abantu ngo bazajye gusobanura ko abafite ubumuga nabo bashoboye ari ngombwa”.

Jeanne akomeza vuga ko ingamba bafite ari izo gukomeza kwigisha abanyarwanda muri make ari ugukomeza guhindura imyumvire sosiyete ifite kubafite ubumuga.

Ati: “Uku kuba hari imyumvire mibi y’imvugo mbi zikoreshwa ku bantu bafite ubumuga, nibyo duheraho tuvuga ko hari ingamba dufite zo gukomeza guhindura sosiyete igahindura iyo myumvire n’izo mvugo ikoresha kubafite ubumuga”.

Ibi nimugihe Clarisse Umutesi umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, avuga ko aya mahugurwa yaje ar’ingenzi kuburyo agiye kubafasha mu guhindura imyumvire y’abafata abantu bafite ubumuga nk’aho Atari abantu.

Clarisse ati: “Nibyo ndahamya ko aya mahugurwa duhawe afitye akamaro kuko tugiye kuyakoresha duhindura imyumvire y’abanyarwanda bagifite imvugo mbi bakoresha ku bantu bafite ubumuga, ugasanga bibashubije inyuma basyubiye mu bwigunge”.

Aya mahugurwa yateguwe na NUDOR mu mushinga make way, uretse ku kuba yaribanze kuburenganzira bw’abafite ubumuga, banabahuguye ku buzima bw’imyororokere ngo kuko usanga abafite ubumuga hari ubwo bafatiranwa bitewe n’intege nke zabo.

Intara y’Iburasirazuba niyo iza ku isonga mukugira abafite abaturage bafite ubumuga benshi kuko habarurwa abagera 109,405.

 

BAHOZE Diane 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *